Itorero Inyamibwa AERG, ryasobanuye ko igitaramo ‘Inkuru ya 30’ ryateguye gifite igisobanuro gikomeye gisanishwa n’amateka y’u Rwanda n’Abanyarwanda bamaze imyaka 30 babohowe nyuma y’indi ingana ityo bari mu buhungiro.
Byasobanuriwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2024, Umuyobozi w’Itorero Inyamibwa AERG, Rusagara Rodrigue yari yahuriyemo n’abafatanyabikorwa b’iri torero.
Igitaramo Inkuru ya 30, cy’Itorero Inyamibwa AERG giteganyijwe kubera muri BK Arena, tariki 23 Werurwe 2024.
Rusagara yasobanuye ko Abanyarwanda bari barahejejwe ishyanga bamaze imyaka 30 bategura kubohora igihugu cyabo, aho kuri ubu babigezeho hakaba hashize imyaka 30 yo kubaka u Rwanda.
Yavuze ko kuva 1959-1989, hari hashize imyaka 30, abo Banyarwanda bari mu buhungiro bigeze mu 1990, FPR Inkotanyi itangiza urugamba rwo kubohora igihugu.
Ku rundi ruhande, kuva urwo rugamba rurangiye mu 1994 kugeza mu 2024, hashize imyaka 30.
Ati “Impamvu rero twahisemo gukora iki gitaramo cy’inkuru ya 30 kuko nta kindi gihe iyo myaka izongera guhura.”
Iri torero ryashinzwe mu 1998, i Butare mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Abarishinze bagira ngo bashyireho urubuga rwo gufasha Abanyamuryango ba AERG kwivana mu bwigunge.
Rusagara ati “Intego y’Inyamibwa kwari ukugira ngo abanyamuryango bikure mu bwigunge, kubera ko ntabwo twabyinaga gusa ahubwo twanakoraga imikino cyangwa amakinamico.”
Rusagara yavuze ko bateguye iki gitaramo kugira ngo bishimire imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe ariko no kwishimira ibyo ubuyobozi bwiza bwagejeje ku Banyarwanda.
Ati “Imyaka 30 ni uko u Rwanda rwaduhaye uwo mwanya n’urwo rubuga rwo gukoreramo ibyo bintu byose, ni uko baduhaye urubuga rwo gutarama. Kubera ko ntabwo watarama, ntabwo wabyina udafite umutekano, udafite iryo terambere.”
Yakomeje agira ati “Ni iterambere, ni ukuvuga ibigwi tutabona uko dushimira. Bivuze amahoro, iterambere, ibyishimo.”
Iki gitaramo kizaba kirimo umwanya wo gutarama, kubyina, aho iri torero rizabyina imbyino zitandukanye ariko noneho hakabaho kuzihuza n’amateka ndetse n’igihe igihugu kigezemo. Ikindi gice gito ni icy’amateka.
Iki gitaramo cyatewe inkunga n’ibigo bikomeye hano mu Rwanda RNIT Iterambere Fund ,BRD.Horizon Express.Camellie Coffe,Itec Ltd.1:55AM,Sanlam,RBA ni bindi byinshi
Biteganyijwe ko igitaramo Inkuru ya 30 kizaba tarikibya 23 Werurwe 2024 muri BK Arena aho kwinjira ari 5000Frw ,10.000Frw,20.000Frw,25.000Frw ,30.000Frw na 300.000Frw ku neza y’abantu 8