Umuhanzi Mugisha Benjamin wamneyekaye nka The Ben Ukorera umuziki we muri Amerika aherekejwe n’umugore we Uwicyeza Pamella ahekerejwe na zimwe mu nshuti ze basuye ikigo cy’amashuri cya Bright Future Academy atangira abana basaga 280 Mituweli ndetse anatanga Miliyoni Eshanu z’Amafaranga y’u Rwanda kuri iki kigo.
Icyo gikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 09 Werurwe 2024 mu karere k aka Ruhango aho ikigo cya Bright Future Academy, gisanzwe gifasha abana bari mu buzima bubi kikabahindurira ubuzima gikorera .
Mu ikipe yari imuherekeje harimo abanyamakuru benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro ,Umugore we Pamella Uwicyeza na bandi benshi bageze aho mu ruhango ahagana ku gicamunsi I saa kumi kubera ikibazo bari bahuriye nacyo mu nzira gituma batindaho gatoya .
The Ben mu modoka yo mu bwoko bwa Range Rover aherutse guha umugore we bakigera mu kigo cya Bright Future Academy bakiranywe urugwiro n’abana barangajwe n’abayobozi babo mu ndimbo n’imbyino bishimishije higanjemo iza The Ben .
Nyuma yo gushira Impumu no guhabw aikaze n’Abayobozi ba Bright Future Academy Umuhanzi The Ben mu ijambo rye yavuze ko ikimugenza muri icyo kigo yavuze ko aje gutanga ihumure n’icyizere ku batagifite ndetse abagifite akakibongerera.
The Ben yakomej ko ashimishijwe no kuba asanze iki kigo kimaze kwaguka bigendanye n’uko nyiracyo Yohana Kayinamura amaze igihe gito agishinze dore ko cyashinzwe mu mwaka wa 2004 kuri ubu kikaba kibarizwamo abana basaga 280.
The Ben yavuze ko yasabwe na Kayinamura basanzwe baturanye muri Amerika,gusura iki kigo undi abisamira hejuru kuko nawe asanzwe akunda abana.
Mu ijambo rye yavuze ko nko gutanga ubufasha kuri iki kigo, agiye gutangira mituweli buri mwana wiga muri iki kigo ugereranyine zifite agaciro k’ibihumbi 840 by’amanyarwanda ndetse mu rwego rwo gukomeza gushyigikira iki kigo n’ubuyobozi bwacyo, abahaye Miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango gikomeze cyaguke.