Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman wujuje imyaka 37 y’amavuko, umugore we yifashishije amagambo akomeye yiganjemo amuvuga imyato kuri iyi sabukuru.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga, Nadia Farid Ishmael umugore wa Riderman yifurije isabukuru nziza umugabo we amwibutsa ko uko bwije n’uko bukeye ariko urukundo rwe rurushaho kwiyongera.
Ati Isabukuru nziza kuri wowe mugabo ushongesha umutima wanjye.Nshime mpere he wa kiremwa naremewe we ko bigoye kugusobanura mu magambo. Ishimwe ka ndihe Imana yakundemeye kuko niyo yonyine ireba umunezero wose wazanye mu buzima bwanjye , maze iwufate igukubire inshuro ibihumbi 🙏🙏🙏. Kukugira ni umugisha uhambaye En toi j’ai trouvé un meilleur ami ❤️.Turagukunda cyaaaaaaane. May God always keep you safe my heart .Blessing🥰🥰🥰
Nadia yibukije Riderman ko niba hari ikintu kizamushimisha mu buzima ari ukuzasazana nawe.
Ati “Niba hari ikintu kizanshimisha ni ukuzazana imvi nkageza ku munsi wanjye wa nyuma wo muri ubu buzima tukiri kumwe. Nkwigiraho byinshi cyane kandi nterwa ishema n’uwo uri we. Nubwo kurera ari uguhozaho, kubana n’umugabo w’imyitwarire n’imyifatire myiza nk’iyawe bigabanya umurimo wo gusobanura igikwiye kuranga umuntu wubaha Imana, umubyeyi ,umugabo ,umwana mwiza, umukwe mwiza, umuvandimwe, incuti nziza, umukozi witanga ,umuntu ukunda Igihugu, umujyanama mwiza, umwuzukuru mwiza, umuntu w’ubumuntu, imfura kuko ibikorwa byawe biriranga bikanasobanura byose.”
Uyu mugore yakomeje ashimira umugabo we amusaba gukomeza kumubera umugabo mwiza n’umubyeyi yahoze yifuriza abana be, amwibutsa ko ibi ari byo bituma buri munsi arushaho kumukunda.
Mu 2015 nibwo Riderman yakoze ubukwe na Nadia Farid Ishmael ubu bari kwitegura kwizihiza imyaka umunani ishize babana, n’abana batatu bafitanye.
Kuri ubu Riderman na Nadia bamaranye imyaka 9 icyenda babana n’umugabo n’umugore bakaba bafitanye abana umuhungu mukuru yitwa Rusangiza Eltad naho bashiki be b’Impanga umukuru ni Kamba naho umuto amwita Ramba

