Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa 8 Werurwe 2024 yasangiye n’abagize umuryango NSOBA (Ntare School Old Boys Association) bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda.
Iri shuri Perezida Kagame yaryizemo kuva mu 1972 kugeza mu 1976. Yoweri Museveni uyobora Uganda na we yaryizemo kuva mu 1962 kugeza mu 1966. Hari n’abandi banyapolitiki bo mu bihugu byombi baryizemo.
Ibiro bya Perezida w’u Rwanda, Village Urugwiro, byatangaje ko abize muri iri shuri baturutse muri Uganda n’abari mu Rwanda bakiriwe na Perezida Kagame mbere y’uko batangira irushanwa rya Ntare Lions League.
Byagize biti “Kuri uyu mugoroba kuri Kigali Convention Center, Perezida Kagame yayoboye igikorwa cyo gusangira icyo kunywa n’abagize umuryango NSOBA baje i Kigali kurangiza irushanwa rya Ntare Lions League, mu rwego rwo kubaha icyubahiro.”
Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwasobanuye ko iri rigizwe n’imikino irimo: umupira w’amaguru, cricket, rugby na golf, intego nyamukuru yaryo ikaba ari ugushimangira ubuvandimwe hagati y’abize muri Ntare School Uganda.
Ephraim Turahirwa uyobora NSOBA mu Rwanda, yabishimangiye, agira ati “Dutewe ishema no kwakirira i Kigali bagenzi bacu bo muri Uganda baje kurangiza irushanwa Ntare Lions League. Muri iri rushanwa ntabwo twishimira urukundo dufitiye siporo gusa, ahubwo tunakomeza ubushuti b’ubuvandimwe hagati y’abize muri Ntare School.”
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi mukuru wa Ntare Lions League, Aaron Aroriza, wagaragaje ko kuba iri rushanwa rigiye kubera i Kigali ku nshuro ya mbere ari amahirwe ku bize muri Ntare School Uganda bose.
Ati “Gusoreza irushanwa Ntare Lions League i Kigali ni amahirwe adasanzwe kuri twebwe. Si imikino gusa, ahubwo ni ukwihuriza hamwe nk’umuryango, tugashimangira ubushuti bwacu, tukagaragaza impano n’imbaraga z’abize muri Ntare School.”
Iri rushanwa rizarangira tariki ya 10 Werurwe 2024. Ribaye mu gihe muri uyu mwaka abize muri Ntare School Uganda bitegura gufungura ku mugaragaro Ntare School Rwanda bubatse mu karere ka Bugesera, bagamije gusangiza abato ubumenyi bafite.