SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Inteko ishinga amategeko ya USA yatoye itegeko rikomanyiriza TIK TOK
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Inteko ishinga amategeko ya USA yatoye itegeko rikomanyiriza TIK TOK
Ikoranabuhanga

Inteko ishinga amategeko ya USA yatoye itegeko rikomanyiriza TIK TOK

Wakibi Geoffrey
Last updated: 2024/03/08 at 11:40 AM
Wakibi Geoffrey
Share
2 Min Read
SHARE

Abadepite bagize komite ishinzwe ingufu n’ubucuruzi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batoye umushinga w’itegeko rikomanyiriza urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rw’Abashinwa.

Uyu mushinga wateguwe na Depite Mike Gallagher na Raja Krishnamoorthi, hamagijwe gukuraho imbogamizi z’umutekano wa Amerika ziterwa n’uko uru rubuga ruri mu maboko y’ikigo ByteDance kigenzurwa na Leta y’u Bushinwa.

Gallagher yasobanuye ko ikigamijwe atari uguhagarika TikTok, ahubwo ari ukugira ngo itandukane na ByteDance kugira ngo ntibe yakomeza kugenzurwa na Leta y’u Bushinwa.

Abadepite bagize iyi komite bose uko ari 50 bashyigikiye uyu mushinga, baha ByteDance amezi atandatu yo kuba yatandukanye na TikTok, bitaba ibyo ikazafatirwa ibihano birimo gukura uru rubuga ku bubiko bwa porogaramu z’Abanyamerika (app stores).

Mbere y’itora, babanje kuganirira mu muhezo, basobanurirwa uburyo kuba urubuga Tiktok rugenzurwa na Leta y’u Bushinwa biteye impungenge ku mutekano wa Amerika.

Nyuma y’itora, Depite Frank Pallone, yasobanuye ko gutandukana kwa TikTok na ByteDance kuzatuma Abanyamerika bakoresha uru rubuga mu bwisanzure, batikanga kugenzurwa n’u Bushinwa.

Ati “Iri tegeko rizatuma habaho kwitandukanya na TikTok kandi Abanyamerika bazakomeza gukoresha uru rubuga n’izindi nta mpungenge zo kuba bakoreshwa cyangwa bakagenzurwa n’abo duhanganye.”

Iki kigo cyo cyagaragaje ko itorwa ry’uyu mushinga riganisha ku guhagarika TikTok muri Amerika, giteguza ko itegeko nirimara gutorwa bidasubirwaho, rizabangamira Abanyamerika basanzwe barukoresha.

Cyagize kiti “Uyu mushinga ufite ingaruka, ari yo guhagarika TikTok muri Amerika. Leta iri kugerageza kwambura Abanyamerika miliyoni 170 uburenganzira bahabwa n’Itegeko Nshinga bwo kwisanzura mu bitekerezo.”

“Bizagira ingaruka ku bigo by’ubucuruzi bibarirwa muri za miliyoni, byambura uburenganzira abahanzi n’ababakurikira, binangize imibereho y’abarwinjirizaho mu gihugu.”

Iyi komite yagaragaje icyifuzo cy’uko Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite na yo yatora uyu mushinga byihuse, nko mu byumweru bike biri imbere.

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Wakibi Geoffrey March 8, 2024 March 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuruImyidagaduro

Abahanzi Bushali, Ariel Wayz, Ruti Joel, Chriss Eazy bazataramira abazitabira ibirori bya Kigali Protocal

June 21, 2023
Imyidagaduro

Nagize igihombo gikomeye kuba ntarabaye umusirikare :Tom Close

April 2, 2025
Imikino

Kirasa Alain yagizwe umutoza Mushya wa Gorilla FC

June 11, 2024
Iyobokamana

Israel Mbonyi yageze mu bubiligi yakiranwa urugwiro

June 5, 2024
Imyidagaduro

Aline Gahongayire yashyize hanze amashuhso y’Indirimbo Ndashima yakoreye I Dubai

January 5, 2023
Imikino

Cricket: Ikipe y’Igihugu yerekeje muri Uganda!

December 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?