Umuraperi Rick Ross yatandukanye na Cristina Mackey bari bamaze igihe bakundana.
Uyu mukobwa yabitangaje mu butumwa yatambukije ku rubuga Threads, avuga ko bamaze ibyumweru bibiri batandukanye mu buryo bwemeranyijweho, kandi ko yishimiye igihe bamaranye.
Yavuze ko uyu muraperi yamuhaye ibyishimo bihagije mu gihe cy’amezi atandatu bari bamaranye, kandi ko bagiranye ibihe byiza ku buryo atariyumvisha ko batandukanye.
Ati”Ntabwo ndakira ko byarangiye, nta na rimwe ndigera ntabwa kandi umubano wacu wari mwiza cyane, kandi buri jambo ryose navuze mu gihe cy’amezi atandatu twamaranye nari nkomeje.”
“Twatandukanye neza mu byumweru bibiri bishize, kandi niyemeje kwakira ibyiza n’ibibi bizana n’urukundo.”
Uyu munyamideli yemeje ko yatandukanye na Rick Ross, nyuma y’iminsi bihihwiswa ko bashyize akadomo ku mubano wabo, Cristina ashinja uyu muraperi kumuca inyuma.
Cristina yatangiye gukundana n’uyu muraperi mu mpera za 2023. Batangiye kugu ahantu hatandukanye basohotse, mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo uyu mukobwa yabihamirije ku mbuga nkoranyambaga.