Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko Kamanzi Hussein wari Umuyobozi wa BTN TV yagiye gufungirwa i Mageragere, nyuma yo gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye, bisanga ibindi byaha yari yarahamijwe n’urukiko.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangarije umunyamakuru wacu impamvu z’ifungwa rya Hussein Kamanzi n’uko yari asanzwe yarakatiwe n’inkiko adahari.
Kuki Uwera yagiye gufungirwa i Mageragere kandi dosiye ye ikiri mu Bugenzacyaha?
kamanzi Hussein aherutse gufatwa tariki ya 1 Werurwe 2024, akurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiwe zifite agaciro ka 11 974 072 Frw yazitanze mu bihe bitandukanye muri Mata na Kanama 2023.
Hanyuma, yari afite ibindi birego mu Rukiko akaba yarakurikiranywe adafunze.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhamije icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye rumukatira ibihano bikurikira.
Tariki ya 10 Ugushyingo 2021, Urukiko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya 11.500.000 Frw, rwamukatiye icyo gihano adahari.
Tariki ya 21 Nyakanga 2023, Urukiko rwamuhanishije igifungo na none cy’umwaka umwe n’ihazabu ya 8 556 044 Frw, yahawe iki gihano adafunze. Urubanza rwabaye itegeko kuko rwateweho kashe mpuruza. Ubu agiye kurangiza igihano yahawe.
Kuki mutategereje ko abanza kuburana ku cyatumye afungwa?
Uru rubanza rwabaye itegeko ni rwo rwashingiweho yoherezwa mu Igororero rya Nyarugenge (Mageragere) kugira ngo arangize igihano yakatiwe n’Urukiko.
Ntabwo bikuraho ko ibyo birego bindi bikomeza gukurikiranwa. Igihe nikigera azitaba Urukiko aturutse aho ari kurangiriza igihano cya mbere. Ni ko amategeko ateye kandi biremewe.
Mu ibazwa, yasobanuye ate imikorere y’icyaha?
Yavuze ko yatangaga izo sheki zitazigamiye mu bihe bitandukanye agura ibikoresho binyuranye birimo camera na TV Screen.
Impamvu yatumye akomeza gutanga izindi sheki zitazigamiye kandi azi neza ko afite ibindi birego ni we wazimenya.
Ngira ngo urabizi ko ari ihame ko umuntu ukekwaho icyaha akurikranwa adafunze nk’uko biteganya n’ingingo ya 66 y’itegeko riteganya imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha.
Gusa burya zimwe mu mpamvu zateganyijwe n’itegeko zatuma umuntu akurikiranwa afunze, harimo kuba aribwo buryo icyaha gihagarara cyangwa se kitongera gusubirwamo.
Ku byerekeye rero Uwera, we yakoresheje amahirwe yahawe nabi yo gukurikiranwa adafunze, we yakomeje gukora ibyaha ubu ari gukekwaho n’ubwo yari azi neza ko afite ibindi birego biri mu rukiko.
Uru ni urugero rw’imbogamizi zo gukurikiranwa ukekwaho icyaha adafunze. Gukurikiranwa ufunze hari igihe biba ari amahirwe kuri uri gukurikiranwa, kuko bimufasha kutagumya gukora ibyaha.
Afite ibirego bitatu, bibiri biri mu Rukiko hari kimwe yatsinzwe akaba agiye kurangiza igihano muri Gereza. None ubwo ibyo bindi nibimuhama azongera ahabwe ibindi bihano?
Ibi byaha byo gutanga sheki itazigamiwe, ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 126 y’itegeko ryo ku wa 14 Ukwakira 2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.
Iyo abihamijwe nUrukiko ahabwa igihano cy’Igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarengeje inshuro 10 z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.
Urukiko nirwo ruzagena uko bizagenda kubijyanye n’ibihano yahabwa igihe rwamuhamya ibyo byaha bindi. Gusa ikindi nuko ibyo byaha akurukiranwe ho yabikoreye abantu batandukanye.
Ni iki usaba abaturarwanda muri rusange?
Gutanga sheki itazigamiwe ni icyaha gihanwa n’amategeko, abantu barasabwa kubyirinda. Ikindi cya kabiri ntabwo ari byiza kwinangira igihe cyose watumijwe n’Ubugenzacyaha, kuko uko kwinangira bigusunikira mu byago byinshi bituma ukurikiranwa ufunze kuko uba wagaragaje imico y’uko utaboneka igihe cyose Ubugenzacyaha bwagushakira.
Ntabwo bikwiye, ni byiza korohereza Ubugenzacyaha mu kazi ko kugenza ibyaha. Ikindi abantu bahana sheki ni uko baba baziranye cyangwa bakorana ubushabitsi. Si byiza rero ko umwe yatanga sheki bikagera ku rwego rwo kujya kuregana; bari bakwiye kubikemura mbere ko bijya muri RIB.
Ikindi kandi si byiza na gato kugumya gusubira mu byaha kandi uzi neza ko hari ibindi uri kugukirikiranwaho bitarakemuka. Uba wihemukira cyane, ibyo bishobora gufatwa nk’impamvu nkomezacyaha kuko uba uri mu isubiracyaha kandi ingaruka ziba ziremereye.