SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Urubuga rwa X rugiye gushyira uburyo bwa Live Space bukoresha amashusho
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Ikoranabuhanga > Urubuga rwa X rugiye gushyira uburyo bwa Live Space bukoresha amashusho
Ikoranabuhanga

Urubuga rwa X rugiye gushyira uburyo bwa Live Space bukoresha amashusho

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/01 at 9:47 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Abamenyereye gukoresha urubuga rwa X [rwahoze ari Twitter], bazi ibiganiro bihakorerwa bihuza abantu b’ingeri zitandukanye baba bari kuganira ku ngingo runaka, ibizwi nka Space. Mu busanzwe ibi biganiro bikorwa mu buryo bw’amajwi gusa, yaba utegura ikiganiro, abo yatumiye n’abandi bose bakivugamo.

Kuri ubu ibi bigiye kuba amateka kuko abategura ibi biganiro bazwi nka ‘Hosts’ bashyiriweho uburyo bazajya bakoresha amashusho mu gihe bayoboye ibiganiro.

Ibi bivuze ko umu-host ashobora kwifashisha camera ye y’imbere cyangwa iy’inyuma akerekana ibyo ashaka bikabonwa n’abari mu kiganiro bose.

Inkuru y’iri vugurura yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, ubwo nyiri X, Elon Musk, yongeraga gutambutsa ubutumwa bugaruka kuri izi mpinduka.

Ubu buryo bukora ku bafite porogaramu ya X muri telefoni zikoresha iOS gusa, ntiburagera ku bakoresha telefoni za Android cyangwa abakoresha X, kuri mudasobwa zabo.

Abakurikiranira hafi ibikorwa bya Elon Musk, nk’umuntu ukunze gukora impinduka nyinshi cyane mu buryo butunguranye, bavuga ko hari igihe kizagera n’abandi baba batateguye ikiganiro ariko bakirimo bashobore gukoresha video kabone n’ubwo baba batari kuvuga.

You Might Also Like

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

Uruganda rwa Apple rwaje ku mwanya wa mbere mu bigo byacuruje telefone nyinshi mu gihembwe cya mbere cya 2025

Microsoft igiye gufunga Skype

Airtel yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiliya bayo,

Menya Byinshi kuri Iphone 16 igiye gusohoka

Nsanzabera Jean Paul March 1, 2024 March 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Amahoro Industries Ltd ,KTN Rwanda na bandi benshi begukanye ibihembo bya KIMFEST Awards 2023 (Amafoto )

June 5, 2023
Imyidagaduro

Icyamamare Roberto De Niro yibarutse ku myaka 79

May 11, 2023
Imikino

Ese ubundi igikorwa cyo kwinjirana abana mu kibuga ku bakinnyi b’umupira w’amaguru gikomoka he?

February 4, 2024
ImyidagaduroUtuntu n'utundi

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

August 26, 2024
ImyidagaduroIyobokamana

Igitaramo cya James na Daniella cyimuriwe umunsi

June 1, 2023
Imikino

” Kalisa Rashid yaduhaye mupira utangaje” Umutoza wa Rayon Sports Julien Mette

February 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?