SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora
Imyidagaduro

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/29 at 9:58 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko ndetse n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni yakozwe ku mutima n’impano z’abana biganjemo abanyamuziki bitabwaho n’umuryango washinzwe n’umubyinnyi Mpuzamahanga, Sherrie Silver.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gashyantare 2024, nibwo Sandrine Umutoni yasuye abana n’urubyiruko babarizwa muri Sherrie Silver Foundation mu rwego rwo kureba uko bitabwaho mu rugendo rukerekejwe no gukuza impano z’abo bagaragaza mu bihe bitandukanye.

Sherrie Silver Foundation kuva yashingwa ifasha abana n’urubyiruko kugaragaza impano zabo no kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu buhanzi.

Ubwo aba bana bagirana ibiganiro na Sandrine Umutoni, bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu kuririmba, gucuranga, kubyina no gushushanya.

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye umubyinnyi Sherrie Silver ku bw’iki gikorwa yakoze kigamije guteza imbere ubuhanzi, asaba abana bo muri Sherrie Silver Foundation kurangwa n’ikinyabupfura kugira ngo ibyo bakora bizababyarire umusaruro.

Yanabijeje ubufasha bwa Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi mu bikorwa byabo.

Mu butumwa bwo kuri X [Yahoze ari Twitter], Sandrine Umutoni yavuze ko ubwo yasuraga Sherrie Silver Foundation wari umwanya ushimishije kuri we, areba imbaraga uyu muryango washyizemo mu guhuriza hamwe abana n’urubyiruko bo mu miryango itandukanye cyane cyane itishoboye.

Yagaragaje Sherrie Silver Foundation  nk’ahantu hihariye hatekanye mu kuzamura no kugaragaza impano z’aba bana mu buhanzi, ndetse ‘bikabaha amahirwe yo guteza imbere imiryango y’abo mu buryo burambye’.

Sherrie Silver amaze iminsi atangiye urugendo rwo guhuza aba bana n’abahanzi bakuru bamaze igihe mu muziki mu rwego rwo kubagira inama no kubatinyura gukurikira inzozi zabo mu rugendo rw’abo rw’ubuzima.

Ibikorwa by’aba bana abishyira ku mbuga zitandukanye cyane cyane urubuga rwa Youtube mu rwego rwo kugaragaza impano. Bamwe mu bahanzi bagiye basura aba bana, bagaragaje ko bafite ejo hazaza heza, bashimye ku buryo bataramanye.

Aba bana basuwe n’abahanzi barimo The Ben, Bruce Melodie, Chriss Eazy, Producer Element, Kevin Kade, Danny Nanone n’abandi. Baherutse kwishimirwa na benshi ubwo basubiragamo indirimbo ‘Niyo Ndirimo’ ya Adrien Misigaro na Meddy.

Aherutse kandi kubinjiza mu muziki aho batangiye gushyira hanze zimwe mu ndirimbo z’abo. Basohoye indirimbo ‘Welcome Africa’, banataramana na Kendrick Lamar mu gitaramo yakoreye muri Kigali, ndetse baririmbye mu birori byo gutanga ibihembo bya TIME Africa.

 

Amafoto :@XandrineUmutoni

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul February 29, 2024 February 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Ibihembo bya Karisimbi Entertainment Awards 2024 bigiye gutangwa ku bahanzi n’abasportif bitwaye neza

November 28, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi BNG Zo yazanye injyana itazwi na benshi mu muziki nyarwanda yise Afro Rwandais

March 3, 2023
Imyidagaduro

Riderman na Bushali binjije abantu mu byishimo bya noheli muri the Office Lounge

December 26, 2024
Imyidagaduro

Umunyamakuru Bianca yasubitse ibirori bya Bianca Fashion Hub 2023

July 26, 2023
Iyobokamana

Aline Gahongayire agiye gukorera igitaramo mu bubiligi

June 10, 2024
Andi makuru

Jacob Zuma wabaye Perezida w’Afurika y’Epfo yarokotse Impanuka

March 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?