SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Amavubi arateganya imikino ya gicuti ibiri
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Amavubi arateganya imikino ya gicuti ibiri
Imikino

Amavubi arateganya imikino ya gicuti ibiri

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/28 at 12:52 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi irateganya gukina imikino 2 ya gicuti mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2024.

 

Ni mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza imikino y’amatsinda y’ijonjora ryo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 ndetse n’ijonjora ry’Igikombe cy’Afurika.

U Rwanda rukaba rumaze igihe rushaka imikino ya gicuti ariko itinda kwemezwa kuko iyo umutoza Frank Spittler yifuzaga FERWAFA itayikozwaga.

Bivugwa ko umutoza w’ikipe y’igihugu yifuzaga gukina imikino ya gicuti na Bahrain na Qatar iheruka gutwara Igikombe cya Aziya ariko ntiyabyemererwa.

Amakuru avuga ko u Rwanda rwamaze kubona umukino wa gicuti wa Madagascar ugomba kubera muri iki gihugu mu Mujyi Antananarivo tariki ya 18 Werurwe 2024.

 

Ubu icyiciro gikurikiyeho ni icyo gushaka ikipe y’igihugu izakina umukino wa gicuti n’u Rwanda nyuma y’umukino wa Madagascar ukabera mu Rwanda. Haravugwa ibihugu nka Botswana ndetse na Sierra Leone. Bivugwa ko hari hifujwe Guinea Conakry ariko bikaba byaranze.

Nta gihindutse iyi mikino ya gicuti ishobora kuzagaragaramo abakinnyi bashya bazaba bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.

Aba bakinnyi abenshi ni abavukiye hanze y’u Rwanda ariko bakaba bafite inkomoko mu Rwanda baganirijwe bemera gukinira u Rwanda, hari abazaba baje ngo umutoza arebe ko bari ku rwego rwiza ku buryo yazabifashisha mu mikino itaha, ni mu gihe hari n’abashobora kuza basanzwe bakina ku rwego rwiza, mu gihe bakwemera u Rwanda ruzaba ruhiriwe.

Amavubi afite imikino ibiri ya gicuti mu kwezi gutaha

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy February 28, 2024 February 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuhanzi Uptown The Maskking wo muri Nigeria arifuza gukorana indirimbo na Bruce Melodie na Davis D

May 23, 2023
Andi makuru

Ikigo Aleph Hospitalyity cy’i Dubai cyahawe kugenzura hotel ya Masai Ujiri i Kigali.

November 11, 2023
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yatashye ku mugaragaro inyubako ya ‘Norrsken Kigali

November 8, 2023
Andi makuru

Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Arabie Saoudite na Afurika

November 10, 2023
Imyidagaduro

Igitaramo icyumba cya Rap cyasubitwe ku munota wa nyuma kubera imvura yaguye muri Kigali

December 27, 2024
Imikino

Rutahizamu Alsény Camara yijeje Aba-Rayons kuzitwara neza !

November 23, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?