Igitaramo cya Solfest ni rimwe mu maserukiramuko y’umuziki yitabirwa na bahanzi benshi kandi ikunzwe cyane muri Kenya , icyo gitaramo abagitegura batangiye kugurisha amatike cyo kucyitabira mu ukuboza umwak ushize ,ariko batunguwe n’uburyo abafana bihutiye kugura amatike kugeza ubu abagiteguye bakaba batangaje ko amatike yashize .
Iri serukiramuco riteganijwe kuba kuva ku ya 19 Ukuboza kugeza ku ya 21 Ukuboza, ryabaye ikintu cyaranze ikirangaminsi cy’umuco wa Kenya, gihuza abantu benshi kivanze n’umuziki waho ndetse n’amahanga, ibihangano by’ubuhanzi, ndetse n’imurikagurisha ndangamuco.
Kubera gutangira kugurisha amatike hakiri kare byatunguye benshi, bituma umufuka ya benshi batangira kuyikoramo hakiri kare kugira ngo bazacikanwa n’iri serukiramuco .
Kugeza ubu amatike ya make ari ku giciro cy’amashilingi 2.500 ya kenya ugereranyije mu manyarwanda ni hafi 22.000 yamaze kugurishwa yose .
Nyuma y’uko amatike aguzwe ku bwinshi abanyakenya benshi bakomeje kwibaza niba ko abagize itsinda rya Sauti Sol nabo bazitabira icyo gitaramo kabeone mu minsi yashize batangaje ko batandukanye buri wese akajay gukora ku giti cye.
Abategura iri serukiramuco nabo batangaje ko bishoboka ko abo basore bakunzwe cyane muri Kenya bashobora kutazacyitabira kuko batari ku rutondo rw’abahanzi batumiwe .
Bagize bati nubwo abagize Sauti Sol kuza mu iserukiramuco ry’Uyu mwaka basabye abantu kudacika integer kuko bari kubateguri urutonde rw’abahanzi bakomeye bo muri kueanya ndetse nabo hanze ya kenya .
Ku rundi ruhande abafana nabo ntyibyabayenariko bafite icyizere ko abo basore bashobora kuzahurira ku rubyiniro buri wese akora ku giti cye .
Abateguye aya mahugurwa bagize bati: “Nubwo umuhanzi washinze, Sauti Sol, adashobora kwishimira icyiciro uyu mwaka, ntucike intege, kuko turi gukora umurongo utazibagirana hamwe n’inyenyeri zo mu karere ndetse n’amahanga.”
Nk’uko amakuru abitangaza, Solfest y’umwka ushize 2023 yatwaye miliyoni 80 z’amashiringi zo gutegura gusa .