Umuramyi Bigirimana Fortran uri kubarizwa mu Bufaransa, yashyize hanze amashusho y’indirimbo yagarutse ku mpamvu zo gushima Umwami Yesu wabaye igitambo cy’abanyabyaha.
Mu kiganiro n’itangazamakuru uyu muririmbyi yavuze ko umutima we wuzuye impamvu nyinshi zo gushima Yesu, amahoro yahawe, ndetse n’ibyishimo byuzuye umutima yamuhaye ku buntu.
Ati“ Ndafise impamvu yo kumushima Yesu, ndacyafise impamvu yo gutera hallellua. Hari aho yankuye ntazibagira, hari ibyo yankoreye ntazibagira. Amahoro yampaye ashibamira umutima wanje, umunezero wiwe nizo nkomezi zanje.Yanyujuje ishimwe ataho norikuye hallellua hallellua”.
Fortran yatangarije InyaRwanda ko iyi ndirimbo ye ibanziriza izindi nyinshi agiye guha abakunzi be ndetse agatambutsa ubutumwa bwiza binyuze mu gutanga ibihangano by’umwuka.
Ashimira Nyagasani wamuhisemo kugirango abe umwe mu bavugiramana kandi akoreshe impano ye, avuga kugira neza kwayo n’umurimo ukomeye Yesu yakoreye abatuye Isi wo kubabera inshungu y’ibyaha byabo akabambwa ku bwabo.
Uyu mwuga yinjiyemo avuga ko wamunyuze, kuko aribwo buryo yabonye yanyuzamo ijambo ry’Imana akabwiriza benshi akoresheje ijwi yahawe, akamamaza ishimwe ry’iyamuhamagaye.
Ati “ Nishimiye gukoresha ijwi ryanjye namamaza urukundo rwa Yesu Kristo ndetse no kugira neza kw’Imana benshi bagasobanukirwa imbaraga z’ubumana”.
Uyu muramyi ashimira abantu bose bakomeje gukunda ibihangano bye no kubisangiza benshi banyotewe no kumenya Imana, abashishikariza no guhinduka kuyikorera bakaba abayoboke bayo.