SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Icyumweru cyahariwe Abaskuti mu Rwanda cyasojwe aho urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibirushuka
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Icyumweru cyahariwe Abaskuti mu Rwanda cyasojwe aho urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibirushuka
Iyobokamana

Icyumweru cyahariwe Abaskuti mu Rwanda cyasojwe aho urubyiruko rwongeye gusabwa kwirinda ibirushuka

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/02/26 at 12:02 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
4 Min Read
SHARE

Kuri  iki  cyumweru  tariki ya  26 Gashyantare  2024 nibwo hasojwe  icyumweru cyahariwe  ubuskuti  mu Rwanda ibirori byo kugisoza  byabereye mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Muhanga, kuri stade y’umupira w’amaguru y’Akarere ka Muhanga.

Iki cyumweru cy’Ubuskuti cyari gifite insanganyamatsiko igira iti”MUSKUTI, GIRA URUHARE MU KWIMAKAZA UBUFATANYE BUGAMIJE IMBERE HEZA”

Uzabumugabo  Virgile, Umuyobozi w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, wanatorewe ejo kongera kuwuyobora muri manda y’imyaka ine, atangiza iki gikorwa, yashimiye abagize umuryango mugari w’abaskuti mu Rwanda, abibutsa ko Icyumweru cy’Ubuskuti kirangiye ariko ibikorwa by’Ubuskuti bitagomba kurangira. Yongeye kwibutsa urubyiruko rwari aho ko rukwiye gukura amaboko mu mifuka rugakora kugira ngo impano zibarimo zibatunge.

Yanababwiye kandi ko bakwiriye kwirinda ababashuka bakabajyana mu bishuko butandukanye birimo ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi n’ibindi byose byatuma ahazaza habo hangirika.

Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za leta n’abamadini n’amatorero atandukanye, abayobozi b’Ibigo by’amashuri byo mu Ntara y’Amajyepfo, ababyeyi bari baherekeje abana babo.

Padiri Alexis Ndagijimana, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko, aganiriza urubyiruko rw’abaskuti, yabibukije ko urubyiruko dufite ababyeyi batandukanye tugomba kubaha kumvira ndetse no guhora dushima. Muri abo yavuzemo ababyeyi batubyara ku bw’umubiri (Papa na Mama) yavuze kandi ko Imana ari umubyeyi wacu twese, bituma abayemera twese tuba abavandimwe, tutitaye ku gihugu tuvukamo, umugabane cyangwa umuryango.

Muri iki gikorwa kandi hanatanzwe amasezerano ku baskuti bashya bageze kuri 270.

Byicaza  Jean Claude  Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Muhanga yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, mu kuba barahisemo ko iki gikorwa gisorezwa muri aka Karere.

Yibukije  urubyiruko ko rugomba kubaha amahame nshingiro n’Amategeko y’Abaskuti kugira ngo ejo habo hazabe heza kuko arizo mbaraga z’Igihugu z’ejo hazaza,

Mu bandi banyacyubahiro bari bitabiriye iki gikorwa harimo Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza, Padiri ushinzwe urubyiruko mu Nama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda, Uwaje ahagarariye Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Hadji Assoumani Niyigena wari uhagarariye Imam w’Abayisilamu mu Karere ka Muhanga n’abandi.

Iki gikorwa cyarabanjirijwe n’Inama y’Inteko rusange yateranye kuru uyu wa 24 Gashyantare 2024, inatorerwamo abayobozi b’Umuryango w’Abaskuti ku rwego rw’Igihugu, aho Virgile Uzabumugabo  yongeye kugirirwa ikizere atorerwa kongera kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ine. ,

Abandi batowe ni Nikuze Sandrine  wabaye Komiseri Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda, Samantha  Giramata  wabaye Umunyamabanga Mukuru.

Abandi ba Komiseri bagize Inama y’Ubutegetsi ya RSA batowe ni Komiseri ushinzwe:

  • Umutungo: Bwana Gihana Olivier
  • Inyigisho n’amahugurwa: Bwana Nshimiyimana Gilbert
  • Itumanaho n’Ubutwererane: Madame Agahozo Ornella
  • Iterambere: Bwana Akarikumutima Fabien

Nyuma yo gutorwa Virgile Uzabumugabo yashimiye abanyamuryango bamugiriye ikizere, abasezeranya ko atazabatenguha, akaba yavuze ko mu by’ibanze byihutirwa bagiye gukora ari ukuzamura ubuskuti mu Turere, kongera kugarura abakuze barerewe mu Buskuti batakigaragara mu bikorwa bya buri munsi by’Umuryango w’Abaskuti.

Yanabwiye itangazamakuru ko u Rwanda ruri guhatanira kuzakira Inteko Rusange y’Umuryango w’Abaskuti Kw’Isi izahuza ibihugu 174, ikaba itaganyijwe kuzaba muri 2027.

Yasoje asaba abafatanyabikorwa bose bifuza gukorana n’urubyiruko kwegera Umuryango w’Abaskuti mu Rwanda kuko ari imwe mu nzira yihuse kandi yabafasha kugera ku bana n’urubyiruko no kubagezaho ubutumwa, butuma tubafasha kuzaba abagabo n’abagore bihesha ishema bakanarihesha igihugu cyabo n’imiryango yabo.

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul February 26, 2024 February 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Patrice Evra yakatiwe igihano cy’igifungo gisubitse cy’amezi 12

July 13, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzikazi  akaba n’umwanditsi w’ibitabo Dr .Marie Claudine Mukamabano  yateguje abakunzi be indirimbo nshya 

March 2, 2024
Ikoranabuhanga

Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora

July 8, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yihanganishije abibasiwe n’ibiza

May 3, 2023
Imyidagaduro

Platini yashimangiye ko Big Fizzo na Eddy Kenzo bazitabira igitaramo cye

February 27, 2024
Imikino

Abazitabira Tour Du Rwanda bijejwe umutekano usesuye

February 6, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?