SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Peace Cup: Gasogi United isezereye APR FC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Peace Cup: Gasogi United isezereye APR FC
Imikino

Peace Cup: Gasogi United isezereye APR FC

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/21 at 6:38 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Gasogi United isezereye APR FC mu gikombe cy’amahoro iyitsinze penalty 4-3 , umukino abakinnyi ba APR FC bagaragajemo umunaniro ukomeye , ndetse no kwitakariza icyizere .

 

Uyu mukino wari uwo  kwishyura mu gikombe cy’amahoro, aho umukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 0-0, APR FC yari yagaruye rutahizamu wayo ngenderwaho Victoria Mbaoma, wari umaze igihe yaravunitse , amakipe yombi yatangiye yigengesera cyane buri imwe idashaka gutsindwa igitego hakiri kare , nyuma y’iminota 10 umukino utangiye ikipe ya APR FC yatangiye gusatira cyane , ishaka uko yafungura amazamu gusa ntibyabasha gukunda .

 

Ikipe ya APR FC yakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ndetse ikomeza no guhusha uburyo bwabazwe , ba myugariro n’umuzamu wa Gasogi United bakomeza kwihagararaho , igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0 .

Igice cya 2 ikipe ya APR FC yatangiranye imbaraga nyinshi, nkuko yasoje igice cya mbere igerageza kubona igitego hakiri kare , ndetse yahise intakora impinduka , Apam Songue aha umwanya Mugisha Gilbert, ku munota wa 55 ikipe ya Gasogi United yabonye uburyo bwiza , ariko Mbirizi Eric umupira yateye wenyine imbere y’izamu, Pavel Nzilah awukuramo , ikipe ya Gasogi United yatangiye gusatira bikomeye ariko nayo ikomeza kwirangaraho.

 

Ku munota wa 78 Gasogi United yongeye kugerageza uburyo bukomeye ,ariko umupira wari utewe na Niyongira Danny , umuzamu awukuramo , ku munota wa 82 Kabanda Serge yongeye kubona uburyo imbere y’izamu wenyine ariko umupira ananirwa kuwushyira mu izamu , ikipe ya APR FC yagaragazaga ibimenyetso by’umunaniro , cyane cyane muri ba myugariro bayo , umusifuzi yongeyeho iminota 6 ariko amakipe yombi ananirwa kwisobanura , bagombaga gukizwa na penalty ikipe ya Gasogi United isezerera APR FC itsinze 4-3 .

 

Gasogi United isezereye Apr fc

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 21, 2024 February 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Niyo Bosco yavuye muri KIKAC Music nyuma y’amezi 6 ayisinyemo

January 9, 2025
Andi makuru

Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo gutanga agahenge no kurekura Umujyi wa Walikale

March 22, 2025
Imyidagaduro

Bwiza yahaye Mayor wa Bugesera impano y’alubumu ye yise My Dream

July 27, 2023
Imikino

Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.

January 21, 2024
Imyidagaduro

Kendo yahuje imbaraga na Racine bashyira hanze indirimbo bise “Keza” (Video)

January 26, 2023
Imyidagaduro

The Same Abiru bashyize hanze indirimbo Kunda Cyane batuye abakundana ( Video )

November 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?