SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bwiza yahaye Mayor wa Bugesera impano y’alubumu ye yise My Dream
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Bwiza yahaye Mayor wa Bugesera impano y’alubumu ye yise My Dream
Imyidagaduro

Bwiza yahaye Mayor wa Bugesera impano y’alubumu ye yise My Dream

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: July 27, 2023
Share
SHARE

Umuhanzikazi Bwiza yashyikirije album ye ya mbere Richard Mutabazi, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera ari nako uyu muhanzikazi asanzwe atuyemo, amushimira uburyo badahwema kumuba hafi ndetse no gushyigikira impano ye.

Bitewe n’impamvu z’akazi, umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yari yakoreye mu Murenge wa Ntarama, uyu ukaba ari nawo Bwiza atuyemo ndetse ukaba ari nawo bahuriyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera nyuma yo guha ikaze abashyitsi bari baherekeje Bwiza ndetse agahabwa album ye, yashimiye uyu muhanzikazi umuhate agira mu muziki we.

Meya Richard Mutabazi yijeje Bwiza ubufasha no kumushyigikira. Ati “Twe nk’Akarere twishimiye intambwe uyu muhanzikazi amaze gutera, turamushimira umuhate we, ku rundi ruhande ariko twiteguye kumushyigikira kandi yumve ko hano ari mu rugo icyo yifuza cyose twakimufasha.”

Mu kiganiro na IGIHE, Bwiza yashimiye umuyobozi w’Akarere ka Bugesera wabashije kwakira album ye ya mbere. Ati “Ni ibintu bishimishije, kuba umuyobozi w’Akarere yemeye kwakira album yanjye. Ni umubyeyi wanjye, nk’urubyiruko uyu ni umuhigo nesheje. Ndashimira Akarere ko kadahwema kunzirikana,ndacyakora cyane kandi sinzabatenguha”.

Kugeza ubu album ya Bwiza yamaze gushyirwa ku isoko (urubuga rwe) ku bifuza kuyumva mbere y’abandi aho iri kugura ibihumbi 10Frw, naho abifuza gushyigikira uyu muhanzikazi we akaba ashyikirizwa flash disk bashyiriyeho agaciro k’ibihumbi 500Frw.

 

Bwiza Yishimiye gushyikiriza Mayor wa Bugesera album ye yise My Dream nk’Impano yageneye Akarere atuyemo

Bwiza yari yaherekejwe n’Umuyobozi Mukuru wa KIKAC Music Kintu Mohammad
Diamond waraye I Kigali yakoze imyitozo muri BK Arena
Umuhanzi Rosh Knight yinjiranye muri Sinema n’Umugore bashyira hanze iyo bise Woman’s Heart (Yirebe )
Kitoko yatangaje ko agiye kugaruka gukorera ibikorwa bye  mu  Rwanda  
Umunyamideli Jackie Rogers yitabye Imana
Eric Mucyo yashyize hanze Indirimbo nshya yiseNdi uwo ndiwe’ yizeza abakunzi be kutazongera kubura
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Slotking Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Ethereum Casino Review And Free Chips Bonus

May 28, 2024
Imyidagaduro

Intandaro y’itandukana rya Platini n’umugore we yamenyekanye

April 25, 2023

Mr Bet Casino App Review

February 25, 2025

Live Poker Near Me

February 25, 2025

Spinlogic Gaming Casinos

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?