Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2024, yashyikirije Perezida Félix Tshisekedi ibaruwa y’ubwegure bwe.
Jean Michel Sama Lukonde yari amaze imyaka itatu ari Minisitiri w’Intebe wa RD Congo.
Perezidansi ya RDC ibinyujije ku rubuga rwa X, yemeje ko ubwegure bwa Sama Lukonde bwakiriwe na Perezida Tshisekedi.
Ubwegure bwa Sama Lukonde ni igisobanuro cy’uko na Guverinoma yari ayoboye ihita iseswa.
Ntabwo hatangajwe impamvu y’ubwegure bwe, gusa umwaka ushize yatorewe kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ya RDC nk’Umudepite.
Guverinoma ya Lukonde yari yiganjemo amaraso mashya, kuko 80% by’abari bayigize bari bashya muri iyo mirimo.
Yagaragayemo ubwiyongere bw’abagore bageze kuri 27%, mu gihe impuzandengo y’imyaka y’abayigize yari 47 gusa.
Intego zayo za mbere zari ukwita ku kibazo cy’umutekano cyabaye ndanze cyane cyane mu Burasirazuba bwa Congo.
Lukonde arinze yegura avugorizwa induru n’abanye-Congo bavuga ko Guverinoma ye yari igizwe n’abanya ntege nke bananiwe gutsinda M23.