Alexei Navalny wari umunyapolitiki utavugaga rumwe n’ubutegetsi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yapfiriye muri gereza.
Ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo CNN, kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024 byatangaje ko aya makuru yemejwe n’itangazamakuru rya Leta y’u Burusiya.
Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Kremlin, nabyo byemeje ko byamenyeshejwe iby’urupfu rwa Alexei Navalny.
Amakuru yatanzwe na gereza uyu mugabo yari afungiyemo avuga ko Navalny yumvise atameze neza nyuma y’uko yatemberaga akumva atakaje ubwenge, hagahamagazwa imbagukiragutabara n’abaganga ngo bagerageze kumutabara ariko bikarangira apfuye.
Uyu munyapolitiki upfuye afite imyaka 47 y’amavuko yatawe muri yombi mu 2021 nyuma yo gushyira hanze icyegeranyo kigaragaza ko abayobozi bakomeye mu Burusiya barimo Putin “bibye igihugu” amafaranga menshi.
Yashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo kubeshyera abayobozi, gusa ifungwa rye rikaba ryari ryaranamaganywe n’ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, byemeza ko azira kuba ari umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin.