Umuhanzi Kiki Toure ukomoka mu gihugu cy’u Burundi wamneyekanye mu ndirimbo zakunzwe nka Mapenzi Tu m’as Eu yashize hanze indirimbo “Ndagukunda “ yatuye abakundana .
Uyu muhanzi ashyize hanze iyo mu gihe hasigaye iminsi igera kuri ine ngo abakundana binjire mu cyumweru cyabahariwe, aho abahanzi batandukanye hirya no hino ku Isi bakomeje kubazirikana ari nako babagenera indirimbo zizabafasha kuryoherwa n’urukundo by’umwihariko muri icyo gihe kiba kihariye.
Ni ku bw’iyo mpamvu umuhanzi Iradukunda Joe Christian wamenyekanye nka Kiki Toure, umwe mu bahanzi bakunzwe mu gihugu cy’u Burundi , nawe yanze kwihererezana impano yageneye abakundana yamaze gushyira hanze indirimbo yuje amagambo y’urukundo yise “Ndagukunda.”
Mu kiganiro na Capo Billy umwe muba mufasha mu bikorwa bye hano mu Rwanda yadutangarije ko iyi ndirimbo yayikoze ashaka kuyigeneae abakundana abifuriza kuzaryoherwa n’umunsi mukuru wabo wa Saint Valentin.
Kiki Toure yatangiye gukora umuziki ku giti cye mu 2010, awutangirira i Bujumbura. Kuva mu 2013 kugeza ubu, ni umuyobozi w’itsinda rya Best Beat Band. Kuva mu 2016 yaguriye ibikorwa by’iri tsinda ry’umuziki i Kigali mu Rwanda.
Kugeza uyu munsi, akuriye kompanyi ya beats and creation ndetse akaba n’umuyobozi wayo ikorera i Bujumbura mu Burundi no mu Rwanda aho bafite bandi icuranga muri Maison Noire ku kicukiro
Kiki Toure afite indirimbo zirimo iyo yise “Tu M’as Eu,” “Girls Like Her,” n’izindi.