Perezida w’Umutwe wa M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’imitwe zifatanyije, zagabye ibitero kuri uwo mutwe mu rukerera rwo ku wa Kane mu gace ka Kibumba no mu bindi bice bizengurutse teretwari ya Nyiragongo.
Ibi yabitangaje akoresheje urubuga rwa X, agaragaza uko ibintu byifashe mu Burasirazuba bw’iki gihugu aho umutwe wa M23 ukomeje kugabwaho ibitero ugahitamo kwirwanaho no kurindira umutekano abaturage.
Bisimwa yagaragaje ko Ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyije irimo FDLR, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi n’Ingabo za SADC zazindutse zigaba ibitero ndetse imirwano igikomeje.
Yagize ati “Muri iki gitondo Saa 5:00, Ingabo zihuriweho z’ubutegetsi bwa Kinshasa zagabye ibitero ku Ngabo za ARC i Kibumba n’ibice bizengurutse teretwari ya Nyiragongo. Imirwano iracyakomeje, ingabo zacu zirwanyeho zirinda n’abaturage.”
Imirwano ikomeje kubura ndetse bamwe mu baturage bamaze kuva mu byabo nubwo M23 itangaza ko igenda yigarurira uduce tunyuranye twari mu maboko y’ingabo za Leta.
Iki gitero cyagabwe nyuma y’uko Umutwe wa M23 wasohoye itangazo ugaragaza ko ukomeje guhatirwa kurwana kubera ibitero uri kugabwaho n’ingabo za Leta.
Muri iryo tangazo, wagaragazaga ko witeguye imyanzuro yazana amahoro ndetse ukaba witeguye kuva mu bice wamaze kwigarurira mu gihe haba hashyizweho uburyo buboneye bwo guhagarika imirwano no gushyiraho ingamba zifatika.
Uyu mutwe kandi ugaragaza ko wifuza ko ibintu byakemurwa binyuze mu nzira z’ibiganiro ndetse uhamagarira imiryango yo mu karere n’imiryango mpuzamahanga gufasha mu gushakira hamwe icyo gisubizo.
Wagaragaje ko utarajwe ishinga no gufata Umujyi wa Goma bigaragara ko wanamaze gusatira bitewe n’uduce dutandukanye uwo mutwe wamaze kwigarurira.