SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ese ikipe ya Rayon Sports yaba yaramaze gutandukana n’umutoza wayo Mohamed Wade?
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ese ikipe ya Rayon Sports yaba yaramaze gutandukana n’umutoza wayo Mohamed Wade?
Imikino

Ese ikipe ya Rayon Sports yaba yaramaze gutandukana n’umutoza wayo Mohamed Wade?

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/08 at 12:54 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Umutoza w’Umunya-Mauritania, Mohamed Wade watozaga ikipe ya Rayon Sports, ntakiri mu mibare y’iyi kipe n’ubwo nta werura ngo abyemeze.

 

 

Mu mwaka ushize wa 2023 mu kwezi kwa Kanama, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yahaye akazi Mohamed Wade nk’uwari umutoza wari wungirije Yamen Zelfani utaratinze muri iyi kipe.

Nyuma yo gutandukana na Yamen kubera umusaruro nkene, uyu Munya-Mauritania yahise asigarana inshingano zo gutoza iyi kipe.

Nyuma yo guhabwa inshingano zo gusigarana ikipe nk’umutoza mukuru, Mohamed Wade nta bwo umusaruro we wabaye mwiza ndetse hateketezwa kumushakiraho uzamwungiriza ariko ubuyobozi bwa Gikundiro buza gusanga butaba bukemuye ikibazo.

N’ubwo aka kanya Rayon Sports itaremeza ko yamaze gutandukana n’uyu mutoza uvuga ko arwaye bikaba impamvu imubuza kuza mu kazi, ariko impande zombi zisa n’izamaze gutandukana bucece.

Abari hafi ya Wade, bavuga ko byamunaniye kwakira ko bamuzaniyeho undi mutoza mukuru, nyamara ari we wafatwaga nk’umukuru.

Nyuma y’ibi kandi, umutoza mukuru wa Rayon Sports, Julien Mette, aherutse kuvuga ko atiteguye gukorana na Mohamed, cyane ko kuva yaza mu Rwanda ataranamuhamagara ngo baganire ku kazi.

Abasesengura neza iby’uyu Munya-Mauritania na Gikundiro, bahamya ko gutandukana kwamaze kuba ahubwo igisigaye ari ukubyemeza.

Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 36, nyuma ya APR FC ya mbere ifite amanota 42 mu mikino 19 imaze gukinwa.

 

Umutoza Mohamed Wade ntakiri mu mibare ya Rayon Sports

You Might Also Like

Perezida Kagame yarebye umukino Arsenal yatsinzwemo na PSG muri 1/2 cya UCL

Perezida w’umukino wa Taekwondo ku Isi ari mu Rwanda

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

Amakipe ya Polisi y’u Rwanda yihariye imidari mu mikino ya EAPCCO

Umutoza Seninga yahagaritswe by’agayeganyo na Etincelles kubera imyitwarire mibi

Muhire Jimmy February 8, 2024 February 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Itorero Inyamibwa ryateguje igitaramo cy’amateka cyatwaye arenga miliyoni 80

March 13, 2025
Andi makuruIyobokamana

Nikodemu Nayigiziki wari Umupadiri ukuze kurusha abandi muri Arkidiyosezi ya Kigali yitabye Imana

July 4, 2023
Andi makuruKwibuka

Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )

April 30, 2024
Imyidagaduro

Shaddy Boo yatatse umusore mushya bari mu Rukundo

May 23, 2024
Imyidagaduro

Abanyamideli 20 bari mu Irushanwa Supra Model basuye Parike ya Nyungwe (Amafoto)

October 17, 2023
Imyidagaduro

Ruger utegerejwe na benshi yageze i kigali

December 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?