Umuhanzikazi mu njyana ya Pop Stefani Joanne Angelina uzwi nka Lady Gaga nyuma yo gusa nkuteye ishoti umuziki akomeje kwigizaho akayabo k’amadorali nyuma yahoo mu mwaka washize wa @023 yinjije agera kuri Miliyoni Ijana z’amadorali .
Uyu mugore wabiciye bigacika mu myaka yashize nyuma yo kwegukana ibihembo byinshi ndetse no gukorera Atari makeya yaje kwinjira mu bijyanye no gukina filime ndetse n’ubushabitsi aho yashinze kompanyi y’ubucuruzi .
Ikinyamakuru Forbes Magazine kivuga ku bijyanye n’imitugo y’abaherwe ndetse n’ibyamamare kw’isi hose cyatangaje ko muri 2023 uyu mugore yasekewe cyane n’amahirwe mu bucuruzi bwe bukorwa na Kompanyi ye yitwa Haus Laboratories ikora ibijyanye n’ubwiza birimo amavuta ,Ibirungo byo kwisiga ndetse n’imibavu yaba yaratumye umutungo we utumbagiraho miliyoni 100 z’amadorali .
Ibi babitangaje nyuma yaho Lady Gaga afunguriye andi maduka 4 akomeye mijyi ikomeye yo muri Icyo gihugu no kwongera ibicuruzwa bye kuri Murandasi .
Forbes magazine ikoemza ivuga ko uyu mugore muri icyo gihe cy’Umwaka wose washize umutungo usanzwe ungana na Miliyoni 350 z’amadorali wari umaze kwiyongeraho Miliyoni 100 bivuga ko wahise ungana na Miliyoni 450 z’amadorali .
Ikindi ni uko ukwiyongera ku mutungo wa Lady gaga ntaho bihuriye n’ibikorwa bya muzika dore ko amaze iihe yarihariye ubucuruzi ndetse no kwikinira filime , kuko adaheruka gukora ibitaramo byari mubyamwinjirizaga menshi cyane .
Lady Gaga Nyuma yo kuyoboka inzira y’ubushabitsi bw’ibikoresho by’ubwiza yiyongereye ku bandi nabo bakomeje kubyaza agatubutse ubwo bucuruzi nka Rihanna ,Beyonce,Selena Gomeza n abandi benshi batandukanye