SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kampayana Augustin wayoboye akarere ka Nyarugenge n’ibindi bigo yitabye Imana
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kampayana Augustin wayoboye akarere ka Nyarugenge n’ibindi bigo yitabye Imana
Andi makuru

Kampayana Augustin wayoboye akarere ka Nyarugenge n’ibindi bigo yitabye Imana

Ahupa Radio
Last updated: 2024/02/05 at 3:09 PM
Ahupa Radio
Share
1 Min Read
SHARE

Kampayana Augustin wayoboye ibigo bitandukanye mu Rwanda birimo ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, RHA, yitabye Imana.

Umwe mu bagize umuryango wa Kampayana yatangaje ko yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2024. Ati “Nibyo koko yapfuye.”

Yatangaje ko Kampayana yapfiriye mu rugo ubwo yiteguraga kujya kwa muganga. Ati “Mu kwitunganya ngo ajye kwa muganga nibwo yapfuye.”

Yasobanuye ko icyo yazize kiteramenyekana, bityo ko bategereje igisubizo cyo kwa muganga kugira ngo bamenye ukuri.

Kampayana yari afite imyaka 60 y’amavuko. Asize umugore n’abana bane barimo abakobwa babiri n’abahungu babiri.

Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, Kampayana yabanje kuba umuyobozi muri iki kigo ushinzwe imiturire mu mijyi no mu cyaro.

Yabaye kandi Umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge n’uw’ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali, RALGA, ubwo ryashingwaga mu 2003.

Kampayana yayoboye urwego rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu rwari rushinzwe imiturire yo mu cyaro mu gihe Guverinoma yari muri gahunda yo guca inzu za Nyakatsi.

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Ahupa Radio February 5, 2024 February 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umusirikare wa FARDC yinjiye mu rusengero arasa abarimo umwana w’amezi 4 bahasiga ubuzima

May 13, 2025
Imyidagaduro

Sherrie Silver yashenguwe n’ihohoterwa rikorerwa umwana afasha yiyemeza kumuvuza

May 21, 2025
Andi makuru

Ibyishimo ni byose ku bamotari nyuma yo kugabanyirizwa amande bacibwaga

April 30, 2025
Imyidagaduro

Kwibuka 29 :Limu na M Racheal bahumurije abacitse kw’icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu ndirimbo bise Turi Abavandimwe

April 10, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Yago Pon Dat yashyikirijwe ikibanza yemerewe na Marchal Real Estate Developers abashimira kuba bahiguye ibyo bemeye (Amafoto)

May 3, 2024
Andi makuru

Papa Francis yicujije ku magambo yavuze ku bagabo baryamana bahuje ibitsina

May 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?