Abaraperi Drake na Meek Mill bacanye umuriro kuri Recording Academy itegura ikanatanga ibihembo bya Grammy, bayishinja kurobanura no gusumbanisha abahatanye.
Drake abinyujije kuri Instagram, yabwiye abahanzi bagenzi be ko ibi bihembo bidatangwa mu mucyo, cyangwa ngo hashingirwe ku bimenyetso, ahubwo bitangwa hakurikijwe amahitamo y’abantu.
Ati “Mwebwe bahanzi beza mwese, mwibuke ko iyi myiyereko atari ibimenyetso, ni amahitamo y’abantu, amazina yabo agirwa ibanga. Mwabyirebera kuri Google.”
Yakomeje ashimira abegukanye ibihembo mu byiciro byahariwe injyana ya Rap, ababwira ko nubwo babitsindiye ntacyo bivuze mu isi y’umuziki.
Ku mbuga nkoranyambaga hari abavuze ko Drake yasaga n’uwirata kuri aba bahanzi, abibutsa ko ari we muraperi ukomeye isi yagize ugendeye ku mibare n’ibimenyetso.
Ku rundi ruhande Meek Mill yashinje abategura ibi bihembo, kudaha agaciro abaraperi bo ku muhanda, ngo kuko iyo bakabaha yari kuba amaze kwegukana byinshi.
Ati “Reka nongere mbivuge, Grammy ntabwo bigeze bemera abaraperi bo ku muhanda.”
Si ubwa mbere Drake wibitseho Grammy Awards eshanu acanye umuriro kuri Grammy, kuko mu 2017 yigeze gutangaza ko bamurenganya, kubera ko ari umwirabura kandi ko batemera impano ye.
Icyo gihe Drake yamaze umwaka adatahatana muri ibi bihembo, benshi bakemeza ko biterwa n’icyo kibazo bagiranye.
Yagarutse muri ibi bihembo mu 2019, yegukana igihembo cya ‘Best Rap Song’ agikesha indirimbo ‘God’s Plan’.
Mu 2020, uyu muraperi abicishije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko yifuza ko ibihembo bya Grammy bisimbuzwa ibindi, nyuma y’ubujura avuga bwakorewe mugenzi we The Weeknd.
Nyuma y’imyaka ibiri, mu 2022, Graham wamamaye nka Drake, yakuye indirimbo ze mu zari zihataniye ibi bihembo mbere y’uko bitangwa, bituma umubare w’abahatanye ugabanyuka ku munota wa nyuma.