SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Ese ubundi igikorwa cyo kwinjirana abana mu kibuga ku bakinnyi b’umupira w’amaguru gikomoka he?
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Ese ubundi igikorwa cyo kwinjirana abana mu kibuga ku bakinnyi b’umupira w’amaguru gikomoka he?
Imikino

Ese ubundi igikorwa cyo kwinjirana abana mu kibuga ku bakinnyi b’umupira w’amaguru gikomoka he?

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/04 at 3:39 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Ushobora kuba  uri umukunzi w’umupira w’amaguru  ukaba ukunda kubona mbere y’umukino amakipe yinjirana n’abana bato mu kibuga, bakaririmba indirimbo yuhariza igihugu cyangwa ikipe runaka.

 

Birashoboka ko wibaza impamvu n’inkomoko yabyo, ari nayo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

Mu busanzwe aba bana bitwa ‘Player Escort’ cyangwa ‘match mascot’. Bagomba kuba bari hagati y’imyaka itandatu na 18.

Iki gikorwa cyatangiye gukorwa mu myaka ya 1990 icyo gihe abo bana batoranywaga mu makipe y’abakiri bato.

Cyari kigamije gukora ubuvugizi ku bijyanye n’uburenganzira bw’umwana ndetse no kugaragaza ko ari umukino w’amahoro.

 

Uko imyaka yakomeje kwicuma intego zagiye zihinduka, kuko ubu bisigaye bikoreshwa mu gukabya inzozi z’abana bahura n’abakinnyi b’ibihangange bafata nk’icyitegererezo.

Hari kandi no kwibutsa abakinnyi ko abo bana babareberaho bityo bikabafasha mu kwitwararika mu gihe bari mu kibuga ndetse no mu buzima busanzwe.

Igikombe cy’i Burayi cyo mu 2000 niryo rushanwa rya mbere rikomeye aba bana batangiye kwinjirana n’amakipe, aho buri mukinnyi yari afite uwe.

Ni mu gihe, mu mikino y’amakipe (clubs) bakoresha abana basanzwe bari mu makipe yabo y’abakiri bato.

Hamwe na hamwe ku Isi ntabwo kwinjirana n’aba bana mu kibuga ari ubuntu kuko nko muri shampiyona y’u Bwongereza, amakipe yishyura 350-600£ akaba agenda ahinduka bitewe n’umukino.

 

Kugeza ubu, iki gikorwa cyamaze kuba umuco ku Isi yose ndetse gisigaye cyifashishwa mu gutanga ubutumwa butandukanye.

Mu 2015, abakinnyi ba Ajax Amsterdam yo mu Buholandi binjiranye mu kibuga n’ababyeyi babo ku munsi mpuzamahanga w’ababyeyi uzwi nka Mother’s Day wizihizwa ku cyumweru cya kabiri cya Gicurasi.

Muri uwo mwaka kandi, Ikipe ya São Paulo FC yo muri Brésil nayo yinjiranye mu kibuga n’imbwa, mu rwego rwo kugaragaza ibibazo by’iyi nyamaswa ndetse no kurikorera ubuvugizi.

Wayne Rooney wamamaye muri Manchester United n’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, ni umwe mu bakinnyi bakomeye bigeze kuba b’abana binjirana n’abakinnyi mu kibuga. Icyo gihe hari mu 1996 ari mu ikipe ya Everton.

 

Kwinjirana abana byabaye umuco mu mupira w’amaguru

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 4, 2024 February 4, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

May 28, 2025
Imyidagaduro

Umuhanzikazi Visha Keiz yashyize hanze indirimbo yise Nyash asaba abakunzi be kumushyigikira

January 17, 2023
Ubukungu

Facebook ikomeje kwirukana abakozi umusubirizo

April 24, 2023
Andi makuru

Umuramyi Nomthie Sibisi yageze mu Rwanda yishimira uko yakiriwe na Drups Band yamutumiye (Amafoto )

November 28, 2023
Imyidagaduro

Chriss Eazy yageze muri Pologne mu gitaramo azahuriramo na Joeboy

April 25, 2025
Andi makuru

Umusizi Rumaga yafunguye isomero ry’ibitabo kuri murandasi

May 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?