SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2024 mu mukino wabayemo imvururu
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2024 mu mukino wabayemo imvururu
Imikino

Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari 2024 mu mukino wabayemo imvururu

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/02 at 10:22 AM
Muhire Jimmy
Share
5 Min Read
SHARE

Mu mukino waranzwe n’imvururu mu minota ya nyuma, Police FC yegukanye igikombe cy’Intwari itsinze APR FC ibitego 2-1.

 

APR FC ni yo yari yahuye na Police FC ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari cya 2024, akaba ari umukino ukunda korohera APR FC cyane.

Mu mikino 19 bari bamaze guhura mu myaka 9 itambutse, Police FC yabashije kuyitsindamo 2 gusa ni mu gihe APR FC yatsinzemo 10 banganya 7.

Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium uyu munsi tariki ya 1 Gashyantare 2024, saa 18h00’, umunsi u Rwanda rwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda, wakurikiye uwo AS Kigali WFC yatsizemo 1-0 Rayon Sports WFC ikayitwara igikombe.

Abasore ba APR FC batangiranye imbaraga nyinshi bashaka kubona igitego, ku munota wa 4 Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ariko Yannick Bizimana ananirwa gushyira mu rushundura.

Ku munota wa 8 Bacca yazamukanye umupira maze acomekera Omborenga ariko umunyezamu Rukundo Onesime arawumutanga.

Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaje kubona igitego cya mbere ku munota wa 14 gitsinzwe na Nshimiyimana Yunusu ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Kwitonda Alain Bacca.

 

Nshimiyimana Yunusu yaje kurokora APR FC ku munota wa 19 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Bigirimana Abedi yateye ariko agasanga uyu myugariro ahagaze mu izamu.

Ku munota wa 33, Ruboneka Bosco yazamukanye ariko ahinduye imbere ariko umunyezamu arawufata.

Police FC yakomeje gukina ishaka uko yakwishyura, ishyira igitutu kuri APR FC, ku munota wa 44, Muhadjiri yateye umunyezamu Pavelh Ndzila awukuramo.

Ku munota wa 45, Nsabimana Eric Zidane yateye ishoti rikomeye maze Pavelh Ndzila ashaka kuwufata byoroshye uramucika ariko ku bw’amahirwe arawukurikira awukuramo.

 

Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Omborenga Fitina na we yahushije uburyo bwabazwe ku mupira yacomekewe mu rubuga rw’amahina ariko asa n’ugenda atinzeho ntiyabasha gushyira umupira mu izamu. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka akuramo Bizimana Yannick hajyamo Mugisha Gilbert.

Ku munota wa 54, Bacca yahaye umupira mwiza Shiboub mu rubuga rw’amahina ariko ateye mu izamu unyura hejuru yaryo.

Ishimwe Christian yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu ku munota wa 56 ariko Shiboub ntiyashyiraho umutwe neza, umunyezamu arawufata.

Umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime yarokoye ikipe ye ku munota wa 62 akuramo ishoti rikomeye rya Shiboub.

 

Ku munota wa 69, Police FC yakoze impinduka Niyonsaba Eric aha umwanya Jibrine Akuki ni nako na APR FC yakuyemo Lwanga hinjiramo Niyibizi Ramadhan.

Omborenga Fitina yahaye umupira mwiza Ruboneka Bosco mu rubuga rw’amahina ku munota wa 72 ariko bawumukuraho.

Akuki Jibrine ku munota wa 75 yagerageje ishoti rikomeye ariko umupira unyura hejuru gato y’izamu.

Izi mpinduka zagiriye Police FC akamaro kuko wabonaga ishaka igitego, Akuki winjiye mu kibuga asimbura, ku munota wa 76 yahinduye umupira mwiza imbere y’izamu maze Peter Agblevor ahita ashyira mu izamu.

Kapiteni wa Police FC, Nshuti Dominique Savio yaje guha umwanya Mugisha Didier ku munota wa 80.

Iminota ya nyuma y’umukino wabonaga Police FC yarushije APR FC ishaka igitego, iyishyiraho igitutu ariko bagorwa no kubyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 90 Peter Agblevor yatsindiye Police FC igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Abedi.

Ni igitego cyateje impaka cyane kubera ko abakinnyi ba APR FC batabivuzeho rumwe, ni nyuma y’uko Abedi yakoze umupira ntiyasifura, Muhadjiri na Akuki bakorera ikosa Pitchou ari naryo bavuze ko atasifuye.

 

Nyuma y’aha umupira wahise urenga, Mugabo Eric wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro avuga ko APR FC ari yo igomba kurengura, ahita ahindura avuga ko ari Police FC, ni wo mupira Muhadjiri yarenguye awuha Abedi ahita aha Peter atsinda igitego cya kabiri.

Byakuruye impaka nyinshi cyane abakinnyi ba APR FC batemera igitego, umukino uhagarara iminota 10 ariko n’ubundi bemeza igitego. Umukino warangiye ari 2-1.

 

Chairman wa Apr f ntiyishimiye gutsindwa kwa equipe ye
Captain wa Police Fc ashyikirizwa igikombe

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 2, 2024 February 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Addax FC ya Mvukiyehe Juvénal yagarikiwe ikibuga.

January 21, 2024
Kwibuka

Urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga rwiyemeje kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

June 17, 2024
Imikino

Mapinduzi Cup: Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2

January 10, 2024
Imyidagaduro

Knowless arasaba abanyarwanda kwamagana amahanga akomeje kwibasira u Rwanda

March 7, 2025
Imyidagaduro

Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays

May 17, 2023
Imyidagaduro

Minisitiri Sandrine Umutoni yashimiye Sherrie Silver kubw’ibikorwa by’intangarugero akora

February 29, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?