SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC
Imikino

Heroes Cup Final: AS Kigali WFC yigaranzuye Rayon Sports WFC

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/02/02 at 10:22 AM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

Igitego kimwe cya As Kigali cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette nicyo cyatandukanyije amakipe yombi byatumye  As Kigali itwara igikombe cy’ubutwari.

 

 

Umukino wanyuma wo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Intwari z’Igihugu, wabaye ku wa 1 Gashyantare 2024, saa Cyenda muri Kigali Pelé Stadium wahuje amakipe abiri akomeye mu Rwanda mu bari n’abategerugori  ikipe ya As Kigali yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ukwinkunda  Jeannette bituma yegukana igikombe.

Uyu mukino wakereweho iminota 16 kubera ko abakinnyi ba AS Kigali; Umurundikazi, Niyomwungeri Peace Olga n’Umunya-Gabon, Nguema Odette, Rayon Sports yavugaga ko batemerewe gukina kubera ko badafite icyangombwa cyo gukorera ku butaka bw’u Rwanda.

 

Nyuma yo guhosha izi mpaka, AS Kigali yatangiye umukino isatira bikomeye ariko myugariro wa Rayon Sports, Uwase Andersene akabyitwaramo neza.

Mu minota 30, umukino watuje utangira gukinirwa cyane mu kibuga hagati ariko Gikundiro itangira gusatira.

Abakinnyi nka Kayitesi Alodie na Mukandayisenga Jeannine bahushaga uburyo bw’ibitego, ku mipira bateraga umuyezamu, Ndakimana Angeline akayikurano.

 

Igice cya Mbere kitabonetsemo uburyo bw’ibitego, cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.

AS Kigali yakomeje gukina neza no mu gice cya kabiri ari na ko yasatiraga cyane.

Ku munota wa 63, Ukwinkunda Jeannette yatsinze igitego cya mbere ku mupira wahinduwe imbere y’izamu akina neza n’umutwe.

Muri iyi minota, Ikipe y’Umujyi yakomeje gusatira cyane bigaragara ko iri mu mukino cyane.

Mu minota 75, Rayon Sports yagaragazaga umunaniro byatumaga idasatira.

Ku munota wa 80, Mukeshimana Dorotheé yazamutse neza ahindura umupira imbere y’izamu Mukandayisenga Jeannine arigarama atera umupira uca hejuru gato y’izamu.

 

Umukino warangiye, AS Kigali yatsinze Rayon Sports yegukana Igikombe cy’Intwari cya 2024.

Ikipe y’Umujyi yegukanye miliyoni 4Frw mu gihe Rayon Sports yahawe 2Frw.

Mu bagabo, umukino wanyuma urahuza APR FC na Police FC saa 18:00 kuri Kigali Pelé Stadium.

Ibyishimo byari byose ku bakinnyi ba AS Kigali
Abakinnyi ba AS Kigali bishimiye bikomeye kwigaranzura Rayon Sports
Usanase Zawadi ari mu bakinnyi bagoye Rayon Sports cyane

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy February 2, 2024 February 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

.#Kwibuka31 : Rubyiruko mube ijwi ry’Ukuri ku mateka y’igihugu cyacu mukoresheje Ikoranabuhanga :King James

April 11, 2025
Imyidagaduro

Ibirori bya Kigali Boss Babes byitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda (Amafoto)

December 30, 2023
Ikoranabuhanga

Airtel Africa yinjiye mu bufatanye na SpaceX bugamije gukwirakwiza internet ya Starlink,

May 6, 2025
Andi makuru

Muyango yasubijwe mu bitaro

April 25, 2024
Imikino

ikipe y’igihugu amavubi yagiye muri Madagascar

March 18, 2024
Imikino

Umunyarwandakazi Tufaha Uwihoreye yasezerewe rugikubita mu mikino olempike

July 27, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?