Umuryango wa Pasiteri Ezra Mpyisi uherutse kwitaba Imana, watangaje ko abifuza guherekeza uwo mukambwe, bari kuzitwaza indabo zo kumuherekeza bazazisimbuza Bibiliya kuko ari imwe mu ntwaro ikomeye yakundaga akiri muzima.
Ibi byagaragajwe ku mugoroba wo kwizihiza ubuzima bwe nyuma yo gupfa ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024.
Nyuma y’urupfu rwe, hateguwe umugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe ndetse abantu batanga ubuhamya butandukanye bushingiye ku kuntu bamuzi n’urwibutso bamufiteho.
Umuhungu we, Mpyisi Gerald, uhagaraririye Umuryango wa Ezra Mpyisi yagaragaje ko mbere y’uko yitaba Imana, yari yarabasabye kuzatanga bibiliya abazamuherekeza bakazaba bafite icyo gitabo.
Yagaragaje ko bahisemo ko abantu bazamuherekeza bazagura bibiliya mu rwego rwo kumuherekeza aho kugura indabo kugira ngo icyifuzo cye cyo guha bibiliya abazitabira uwo muhango kigerweho.
Yagaragaje ko gutanga Bibiliya kwa Pasiteri Ezra Mpyisi bifite amateka akomeye yakomoye ku burwayi yigeze kugira ubwo yari i Nairobi muri Kenya aho yumvaga agiye gupfa asigira abana umukoro wo kuzaha bibiliya abantu bagera kuri 300 ariko nyuma aza gukira.
Pasiteri Antoine Rutayisire yagaragaje Pasiteri Mpyisi yamukundiye ko ngo yumvise avuga neza ijambo ry’Imana kandi ko yamukundiraga ko atatinyaga ukuri.
Ati “Biroroha cyane kubana n’umuntu w’umunyakuri kurusha kubana n’umuntu utari umunyakuru. Dukwiye kwigira kuri Mpyisi Ezra wakundaga abantu atitaye ku idini baturutsemo. Turimo kwishimira ubuzima bwe, ariko ikibazo tugira ni uko twibuka ubuzima bw’umuntu ntitugire amasomo tumukuraho, mureke ibi twumva bamuvugaho bitubere umurage.”
Yakomeje ati “Reka bitubere umurage, wo gukunda abantu niyo tutanahuje, tugire uwo murage w’ukuri kutavangiye, uwo murage wo gukunda ijambo ry’Imana, umurage wo gukunda yesu, tuvuge Yesu, tumukundishe abantu kurusha uko dukunda idini.”
Mpyisi Gerald yagaragaje ko ubwo Pasiteri Rutayisire Antoine yajyaga mu kiruhuko cy’izabukuru, Pasiteri Ezra Mpyisi yari yamuhaye ubutumwa bw’uko nubwo agiye muri icyo kiruhuko ariko agifite imyaka 35 yo kuzavuga no kwigisha ijambo ry’Imana.
Mu bantu bagiye bagaragaza uko bazi Pasiteri Ezra Mpyisi, bose bahuriye ku kuba yari umuhanga kandi w’umunyakuri udaca ku ruhande.
Bernard Makuza ni umwe mu bitabiriye umugoroba wo kuzirikana ubuzima bwe, yavuze ko yamwigiyeho byinshi mu myaka yari amaze amuzi.
Ati “Ni imyaka 102 ariko itarapfuye ubusa, yari umugabo uvugisha ukuri, ushobora kumva ko kuguhungabanyije ariko nyuma ukaza kubona ko kukubaka, kurimo ibitekerezo, inama n’ubuhanga nibyo njyewe muziho.”
“Yakunze kandi kutwigisha urukundo rw’Imana kandi ibyo nabimubonagamo ntawabishidikanya, yagiraga urukundo rw’abantu, urukundo rw’igihugu maze akagira no gushyira imbere Bibiliya aho yasaga n’aho iri mu misokoro ye.”
Makuza yemeza ko ubuzima bwa Pasiteri Ezra Mpyisi bwabaye imbarutso kuri benshi mu kurushaho kumenya ukuri ku ijambo ry’Imana kandi ko mu myaka 102 yasize umurage wo gukunda Imana na Bibiliya.
Ati “Ansigiye byinshi, ndasenga Imana ngo nzagire ibyo nkurikiza muri byo.”
Umwana wa Kane wa Pasiteri Ezra Mpyisi, Rutayisire Mpyisi, yagaragaje ko se umubyara ari mu bantu bake yemera ko bakoresha ukuri mu byo bavuga byose.
Umwe mu batanga ubuhamya bwa Mpyisi Ezra ni umusaza w’imyaka 95 Muhirika Ezechiel, wagaragaje ko mu bwana bwe ubwo yigaga mu mashuri abanza, yafashijwe na Pasiteri Mpyisi akabasha kubona ishuri ryatumye abasha kwibeshaho.
Uyu mukambwe agaragaza ko Ezra Mpyisi nta muntu yigeze ahemukira ahubwo ko yagiriraga buri wese neza.
Ati “Ibyo yankoreye atuma mbasha kwiga nkibeshaho hari n’abandi benshi yakoreye ibirenze ibyo, ntabwo ndumva umuntu uramuvuga nabi ko yakosheje cyangwa yavuze ikibi.”
Uyu mukambwe yemeza ko abuze umubyeyi, cyane ko Ezra Mpyisi yigeze kumuha Bibiliya 14.
Rutayisire Mpyisi yagaragaje ko Pasiteri Ezra Mpyisi mu bihugu yabayemo birimo RDC, Burundi, Kenya na Uganda; yakunze gufasha abana kubona uburezi ngo kuko “ari umuntu ukunda abantu batekereza neza”.
Yakomeje agira ati “Ntabwo yakundaga abantu b’injiji, badashaka gutera imbere, no mu kazi ke k’iyobokamana yakundaga guteza imbere amashuri.”
Biturutse ku rukundo yakundaga uburezi, byatumye Pasiteri Ezra Mpyisi, agira uruhare rukomeye mu burezi bw’Itorero ry’Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi yabarizwagamo.
Rutayisire Mpyisi yagaragaje ko Se yagize uruhare mu ishingwa rya Kaminuza ya Kivoga iherereye mu Burundi kuko yari muri batatu bayitangije mu 1964 afatanyije n’abandi bazungu babiri.
Nyuma y’imyaka itanu, yerekeje muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ashinga ishuri ryigishaga abapasitiro rihereye ku banyeshuri 12 gusa kuri ubu niryo ryahindutse College de Rukanka iherereye hafi ya Rwese muri icyo gihugu.
Mu 1975, Pasiteri Ezra Mpyisi yatangije ishuri ry’abanyeshuri 30 muri Arusha muri Tanzania kuri ubu ryahindutse Kaminuza Nkuru y’Abadiventisite muri icyo gihugu ndetse no mu Rwanda yafashe iya mbere kugira ngo Kaminuza ya UNILAK ibeho.
Ati “Ikintu cy’iterambere mu buryo bw’ubwenge n’ubumenyi yabishyizemo imbaraga cyane. Ikintu nzahora mwibukiraho ni uko natwe nk’umuryango yadufashe neza twese, yakoze uko ashoboye twese uko turi umunani turiga. Nkunda uburyo yakundaga abantu bose ntawe asubije inyuma.”
Buri wese wafataga ijambo mu muhango wo kuzirikana ubuzima bwa Pasiteri Ezra Mpyisi, yasabye umuryango we, abana be kuzagera ikirenge mu cy’umubyeyi wabo kugira ngo bazabane aheza mu buzima bw’Iteka.
Pasiteri Rutayisire Antoine yongeye kwibutsa abagize umuryango wa Ezra Mpyisi ko ari urugamba rukomeye kuko bisaba kuzagera ikirenge mu cya se utabarutse.