Impunzi z’Abanyafurika zirimwo Abarundi n’Abanyarwanda bahungiye mu kirwa cya Mayotte zirasaba Ubufaransa kubakiza icyo bita ihohoterwa n’agasomborotso bakorerwa n’abenegihugu bo muri icyo kirwa kiyoborwa n’Ubufaransa.
Abahaye amakuru Ijwi ry’Amerika, bemeza ko hashize ibyumweru bibiri zibiri, barebana ay’ingwe n’abaturage ba Mayotte.
Mu cyumweru gishize habaye imirwaniro yahuje abanyagihugu ba Mayotte n’izo mpunzi, yakomerekeyemwo abarenga 15, muri bo harimo Abarundi, Abanyarwanda, Abanyekongo n’Abasomaliya.
Nyuma yiyo mirwano biravugwa ko abafite amazu akodeshwa n’izo mpuzi batangiye kuzibirukanamo kuko ari abanyafurika
Umuyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Diane Nininahazwe, yavuganye n’umwe mu Barundi baba muri Mayotte utashatse ko ko amazina ye atangazwa, amubwira uko ibintu byifashe kugeza ubu kuri icyo kirwa cya Mayotte benshi mu banyafurika bakunda kunyuramo kugira biborohere kugera mu gihugu cy’Ubufaransa cyangwa ku mugabane w’Iburayi .