Ku mugoroba wo ku wa 27 Mutarama 2024 ni bwo hamanyekanye inkuru ibabaje y’uko Pasiteri Ezra Mpyisi yitabye Imana ku myaka 102 y’amavuko, azize izabukuru nk’uko abo mu muryango we wa hafi babitangaje.
Mpyisi wavukiye mu Mataba mu 1922, agakurira ahitwa i Gitwe ari na ho yakoreye mbere yo kujya mu buhungiro mu bihugu bitandukanye birimo u Burundi, Mozambique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Kenya, yakunze kurangwa no kuvuga amagambo akomeye ndetse no gusetsa cyane haba mu bibwirizwa bye ndetse no mu bindi biganiro yagaragayemo.
Mpyisi yaherukaga kumvikana mu Ukuboza 2023, ubwo yahinyuzaga abari bamubitse, akagaragaza ko ari abamwifuriza gupfa ndetse ari abagaragu ba satani.
Ati ‘‘Ni we ubavugisha ngo abantu babone ikintu birirwa bavuga, Mpyisi yapfuye, aho bahuriye, urabizi sha, yagiye, yagiye […] nagiye he ndi mu Mwami Yesu?’’
Pasiteri Mpyisi yavuze ko ubuzima buzarangira ariko nk’umuntu wizera Imana, adatewe ubwoba n’urupfu.
Ati ‘‘None rero nagenda none, nagenda ejo, hahirwa abapfa bapfiriye mu Mwami Yesu, niko Pawulo yabivuze, kuko bazazukana kamere nshya, kamere nziza […] kamere mbi idutera gukora ibyaha igahunga.’’
– Abavuga ko nta myaka ijana ni zeru
Mu 2022 ubwo hari haharawe imvugo ya ‘nta myaka ijana’ yazamurwaga n’urubyiruko, Pasiteri Ezra Mpyisi yagaragaje ko abayikwirakwiza bibeshya cyane, kuko kuba yarayujuje bihinyuza ibyo bavuga.
Yabitangaje ubwo umuryango we wamuteguriraga ibirori byo kwizihiza imyaka ijana yari amaze avutse, no kumushimira uruhare rwe mu kubaka igihugu no gusana imitima y’abatari bake.
Icyo gihe yagize ati “Abavuga ko nta myaka ijana bahindutse zeru kandi bivugwa n’urubyiruko kuko mwihanurira nabi, uti reka da ntabwo nzagera ku myaka ijana kuki nayigezeho sha!”
– Banyirukanye mu rusengero
Mu 2021 yagaragaje ko yamaze imyaka 60 abwiriza insengero zikuzura amafaranga bakayazana, agahabwa intebe ariko atangiye kuvugisha ukuri batangira kumuheza.
Ati “Baranyirukanye mu rusengero, ubu sinabwiriza. Igihe navugaga ibinyoma nari ku ntebe, ubu sinyihabwa. Hashize imyaka itari munsi y’icumi, nashyingiraga abantu nk’uko na bo babikora simvuge ukuri. Sinabashyingiraga nk’uko Bibiliya ivuga. Ni bwo namenye ukuri.’’
– Ninjijwe mu itorero ku gahato
Mpyisi yigeze kubwira IGIHE ko ajya kwinjira mu Itorero ry’Abadiventisiti, yahuye n’umuntu amusaba kuyoboka Imana ariko ajyayo ku gahato.
Ati “Badusangaga aho turagiye inka i Rwamwata muri Nyanza, bakadufata ku gahato, bamara kukwandika wasiba kujyayo bagakubita so ibiboko.”
Uyu mupasiteri wavugaga ko imyaka 70 yayimaze yigisha Ijambo ry’Imana yavuze ko “Nemeye abadiventisiti ndetse barambwiye bati uko tukubwiye ubikore utyo ntukabaze.’’
– Kunywa inzoga no gukunda inkumi
Mu 2019 mu kiganiro yigeze kugirana na Televiziyo y’Igihugu, Pasiteri Ezra Mpyisi yabajijwe niba yaba yarigeze kunywa inzoga, asubiza ko mu bihe bye bitari byoroshye ko waba Umunyarwanda ariko ntunywe inzoga ariko “igihe cyarageze ndazireka.”
Abajijwe ku bavuga ko inzoga ari mucyura buhoro, atazuyaje yagaragaje ko ari “Mucyurabyago”.
Icyo gihe umunyamakuru yamubajije uko yibonaga akiri umusore yasubije ko yari agasore keza ariko “kashakaga guhora kiruka imbere y’abakobwa”. Abajijwe niba yararyamanye na bo icyo gihe asubiza atazuyaje ati “Umva umva, ubu uraganira n’inkovu. Icyakora igisebe cyarakize. None se wavukira muri ibyo ugakora iki? Ariko ugera aho Yesu akakuvura.”
– Amasengesho ni uguterekera
Pasiteri Mpyisi yabajijwe niba ataraterekereye, yasubije ko yakuze abona se abikora, akamufasha ariko akagaragaza ko kuri bo bitari icyaha kuko ari ryo ryari idini ryabo.
Abajijwe niba atabifata nk’ibyaba yarabihakanye. Ati “Sinicuza ko icyo gihe naterekereye, kuko bitari icyaha ariko ubu nabyicuza kuko namenye ikibiruta. Ntaho nagiye ntaho navuye, Abanyarwanda babyitaga guterekera, abanyamadini babyita amasengesho. Byose ni kimwe, amazina ni yo atandukanye.”
– Gushinga amadini ni ubucuruzi
Mu 2016 ubwo yari afite imyaka 94 y’amavuko, yashimangiye ko impamvu amadini agenda arushaho kwiyongera mu Rwanda, ari uko abayashinga baba bakurikiye inyungu zabo, kandi koko akaba abakiza.
Ati “Ni inyungu zabo, iyo wagize idini uba wakize, ni nk’ubucuruzi? Ni urufaranga! Ni inyungu zabo kandi barashaka gukira, kandi uko arishinze ni ko abantu binjira, iyo binjiye n’urufaranga rukaba rwinjiye. Idini rigomba kuba rimwe kuko n’Imana ari imwe.”
– Gutaha ubukwe bw’umupfumu
Pasiteri Ezra Mpyisi yakunze kurangwa n’udushya cyane. Ubusanzwe Abadiventisiti ntibemera ubupfumu, ariko we yabirenzeho ataha ubukwe bw’Umupfumu Rutangarwamaboko ndetse agaragaza ko atari icyaha ahubwo ari umuco w’u Rwanda.
Ati “Kera ntitwarongoraga? Udasambanye ukarongora umugore wawe. Buriya ni umuco w’i Rwanda. None se gushyingira kwa gikirisitu bikorwa bate? Hari ikintu cyitwa umuco hari n’icyaha, abakirisitu barongoza impeta, impeta ni ubukirisitu? Abandi na bo bahanye igihango bakoresha umwishywa; ubwo mutandukaniye he se?”
Yakomeje agira ati “Igihe Imana yashyingiraga Adamu na Eva yari ifite impeta? Yari ifite umwishywa? Yari ifite twa twenda bambara? Hari urusengero bagiyemo? Bivuze ngo umwishywa, impeta byose ni ubusa. Icyo Imana yavuze ni ukuvuga ngo uyu ni umugore wawe, uyu ni umugabo wawe kandi ibi ni byo nahavugiye.”
Yavuze ko “impeta n’umwishywa no kujya mu rusengero atari byo Imana yavuze, byose ni ibihimbano abantu bihimbiye, gushyingira kw’Imana ni uko umenya ko uyu ari umugore wawe uyu akaba umugabo wawe mukabana amahoro ntimuryane nk’uko ab’Isi baryana”.
– Inkotanyi zarakoze cyane
Ubwo hamurikwaga filime Sogokuru ivuga amateka ye, Pasiteri Ezra Mpyisi yashimiye abuzukuru be bagize bagize uruhare muri iyi filime igaruka ku buzima bwe ariko ntiyibagirwa gushimira Inkotanyi zamugaruye mu gihugu cyane ko yari yarahunze.
Ati “Uzi gutaramirwa n’abantu bangana batya bikozwe n’aba bana, turi iwacu mu Rwanda. Inkotanyi zakoze igitangaza zituzana mu Rwanda. Mu nzu imeze itya. Nasoza mbabwira ngo nimushake ahazaba ibyera de, ni mu Ijuru aho Yesu yagiye kudutegurira.”
– Nabeshye abo nigishaga
Pasiteri Ezra Mpyisi mu 2020 yavuze ko mu bintu byamubabaje cyane ari uko yamaze imyaka myinshi abeshya abantu bijyanye n’uko na we yari yarigishijwe Bibiliya nabi.
Ati “Nkamara imyaka mbeshya abantu nkurikije uko nabeshye. Icyanejeje ni uko Imana yandinze nkaba mfite imyaka 98, muri iyo myaka iheruka nkamenya Bibiliya nkamenya ko bambeshye. Narayicukumbuye ndayimenya nsanga n’Abanyarwanda bazi Imana.”
– Abazungu badushukishaga isukari tukabayoboka
Mu bihe by’umwaduko w’abazungu, Abanyarwanda ntabwo bahise babisangamo cyane ariko abera bagakoresha amayeri menshi kugira ngo Abanyarwanda babayoboke.
Ezra Mpyisi yavuze ko uretse kujya mu ishuri babihatiwe byageze aho bakajya babaha umunyu n’isukari.
Ati “Aho bakatwigishije Bibiliya, ngo baduhe umunyu wayo, bakaduha umunyu n’isukari byo kurya. Bakaguhata bakaguha akunyu, bakaguha isukari, ukayipfunyika mu kirere ukajya uyirya. Ukanga ukabakunda.”
-Ntiwakwambara ibikingira ikibuno gusa ngo wigishe umwana wawe
Pasiteri Ezra Mpyisi yagaragaje ko mu bikomeje gutuma inda ziterwa abangavu ziyongera n’ababyeyi babigiramo uruhare bijyanye n’imyitwarire yabo idahwitse.
Ati “Intoki ze, inzara biratukura, umunwa uratukura, azigisha umwana we ate?”
– Nta kibazo kiri mu gusezeranya abakobwa batwite
Hari amatorero adakozwa gusezeranya abakobwa batwite ku buryo n’iyo umunsi umugeni yahawe wo gusezerana ugeze, habaho kujya kumupima. Ubwo yari abajijwe niba yasezeranya umukobwa utwite, Mpyisi atazuyaje yarabyemeye avuga ko nta kibazo kirimo.
Ati “Ahubwo vuga uti sezeranya abatagisambana. Urababona he? Wababwirwa n’iki? Umukobwa atwite cyangwa adatwite namusezeranya kuko byose ni zeru. Uramusezeranya atwite urugo rwe ruzasenyuka, naba atanatwite rusenyuke. Sindeba utwite ndeba utagisambana. Umuhungu we se umenya ute ko yasambanye?.”
– Kurya inyama ni ukwica
Pasiteri Ezra Mpyisi yagaragaje ko Imana yahaye umuntu ibyo kurya bibisi bishira ako kanya, agaragaza ko kubika ibizamara igihe kirekire, guteka n’ibindi ari ingaruka z’icyaha.
Ati “Ntabwo Imana yahaye umuntu kurya inyama. Twaricaga kandi Imana ntiyica kandi ntiwarya inyama utishe. Njye ndya inyama kuko ndi mwene Adamu wakoze icyaha.”
– Kwiruka mu bagabo bishajisha imburagihe
Pasiteri Mpyisi yavuze ko nyuma y’urwango, kwirukanka mu bagabo uri umukobwa cyangwa mu bagore uri umugabo ari ikindi kintu gituma abantu basaza imburagihe.
Ati “Umuntu wabaye nk’ihene asaza imburagihe. Inzoga no kurya ibyo Imana itaduhaye nk’inyama birashajisha.”
Abapasiteri bariba
Mu myaka ine ishize Pasiteri yigeze kugaragaza ko nubwo Imana yashyizeho amategeko abuza abantu kwiba ndetse abapasiteri na bo bakabyigisha umunsi ku wundi ariko na bo baca ruhinga nyuma bakiba.
Ati “Mbwira aho batiba muri ayo madini, kandi barigisha ngo ntuzibe, ntibiba? Ntibarwanira mu mafaranga? Biba ya yandi mutura kandi ari abapasiteri. Abatura batura Pasiteri, Papa, Padiri na Musenyeri. Mukayabaha ngo babasabiye kujya mu Ijuru. Nta muntu usabira undi kujya mu Ijuru. Imana ni yo yisangira umuntu ikamwiyigishiriza ndetse nticuruza.”
– Yesu ntiyabyawe na Mariya
Mu 2019 Pasiteri Ezra Mpyisi yagaragaje ko abavuga ko Yesu yabyawe na Mariya ari ukwibeshya kuko nta we uzi inkomoko y’Imana.
Ati “Mariya ni mwene Adamu waremwe n’Imana, yo ntigira uwayiremye. Adamu waremwe yabyara Imana ate ? Yesu si Umwana w’Imana ni Imana.”
– Sinemera Idini
Pasiteri Mpyisi mu 2019 na bwo yagaragaje ko yemera Imana aho kwemera itorero iryo ari ryo ryose ndetse icyo gihe agaragaza ko adatewe ubwoba n’abashoboraga kumuca mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Ati “Ku Mana umuntu ni we uhica ntawe uhamuca. Umuntu ambujije gusoma Bibiliya ni bwo yaba anciye.”
– Bibiliya irimo imvugo ya Satani
Pasiteri yagaragaje ko nubwo yemera Bibiliya ariko yaje gutahura ko hari imvugo za Satani zazishyizwemo bikozwe n’abantu, atangaza ko yamenye kujogora nk’uko umugore aba azi kurobanura ibishyimbo.
Ati “Niba ucuruza imyenda wampa umwenda nta mafaranga nguhaye ? Niba utabikora uravuga ngo Imana yasabye amaturo ngo na yo itange imigisha, imodoka, amazu n’ibindi gute? Imana nticuruza.”
– Ntiwabona umuntu muzima kandi nawe ufite ibibazo
Pasiteri Mpyisi yagaragaje ko zimwe mu mpamvu ingo zisenyuka ari uko abantu batimenya ahubwo bagashishikarira gushaka ibyiza nyamara na bo batari intungane.
Ati “Ukavuga ngo urashaka umukobwa utararyamana n’abagabo kandi abagore n’abakobwa warabamaze. Banza wimenye ukire. Ugasanga uri umukobwa ushaka umuhungu mwiza kandi ucyurwa n’abagabo bandi. Uko wananiye Imana ni ko uzabona umukobwa wayinaniye.”