SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rg Consult yateguye amarushanwa yo kubyina yise Byina Rwanda
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Rg Consult yateguye amarushanwa yo kubyina yise Byina Rwanda
Imyidagaduro

Rg Consult yateguye amarushanwa yo kubyina yise Byina Rwanda

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/29 at 4:06 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Sosiyete ya RG Consult Inc isanzwe izwi cyane mu gutegura ibitaramo mu Rwanda, yatangije ku mugaragaro irushanwa bise “Byina Rwanda” rigiye kuba ku nshuro ya mbere mu rwego rwo guteza imbere abafite impano mu kubyina imbyino zitandukanye.

Iyi Sosiyete yamenyekanye mu gutegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction ndetse muri iki gihe bari kwitegura gukora igitaramo bise Kigali Praise Fest.

Iri rushanwa batangaje rizatangira muri Werurwe 2024, kandi rizabera mu Ntara enye ndetse n’Umujyi wa Kigali, hashakishwa ababyinnyi 15 bazajya mu mwiherero ‘Boot Camp’ uzarangira binjira mu guhatana ku munsi wa nyuma w’irushanwa.

Iri rushanwa ngaruka mwaka rigamije kuvumbura impano mu babyinnyi, gushyigikira abiyumvamo impano yo kubyina, kugaragaza kubyina nk’umwe mu myuga yateza mbere umuntu, kandi hagamijwe guhangira akazi urubyiruko.

Haranatekerezwa uko ababyinnyi n’abandi bazitabira iri rushanwa bazafashwa kubyaza umusaruro impano z’abo zishamikiye ku kubyina ndetse no gufasha n’abandi bo mu bihugu bitandukanye by’u Rwanda gukunda kubyina.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Mbere, tariki 29 Mutarama 2024 cyabereye muri Koza Lounge Kimihurura , Remmygious Lubega washinze RG Consult, yavuze ko bafite icyizere cy’uko iri rushanwa rizagaragaza impano zihishe muri benshi zitigeze zigaragara.

Yavuze kandi ko igihe ari iki. Ati “Turi hano kugirango ibi byose bishoboke binyuze mu bufatanye n’abandi barimo ababyinyi, itangazamakuru n’abandi bose. Kubyina ni kimwe mu bintu bishimisha benshi, wabikora wishimisha nka siporo, kandi ni kimwe mu bikorwa urubyiruko rwinshi rwisangamo.”

Abashaka guhatana muri iri rushanwa bazatangira kwiyandikisha guhera muri Werurwe 2024. Ushaka guhatana yifata amashusho y’amasegonda 90′ ubundi akohereza ku rubuga rwateguwe.

Bazahatana mu byiciro; Traditional Cultural Dance (Muri iki cyiciro hazahatana umuntu umwe, itsinda ry’abantu babiri cyangwa se abandi); Contemporary Creative Dance (Muri iki cyiciro harebwa cyane ababyinnyi Fusion, Afro n’ibindi) ndetse na Urban&Modern Dance (Hazarebwa ababyina Afrobeat, Rumba, Kizomba, Afrobeat, Zouk, Ballet n’ibindi).

Umuyobozi Mukuru wa RG Consult, Irakoze Arlette yavuze ko bagize igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa nyuma yo kubona ko ababyinnyi basa n’abibagiranye mu ruhando rw’imyidagaduro.

Ati “Hari ukuntu ubona ko ababyinnyi basa n’aho birengagijwe, kandi rwose, iyo abantu bizihiwe barabyina. Nonese murumva abo babyinnyi tudakwiriye kureba icyo twabakorera, niyo mpamvu twabibutse, ariko noneho biri no mu murongo wacu w’ibikorwa dusanzwe dukora, iki ni kimwe mu bikorwa dutangaje, ariko urugendo ruracyakomeje.”

Herniette yavuze ko nyuma yo gutanga ibihembo ku bazahita abandi, bazakomeza kubakurikirana umunsi ku munsi babafasha kwisanga ku isoko, ariko nako babungura ubumenyi.

Ati “Tuzakomeza kubungura ubumenyi, kugirango impano z’abo bazibyaze umusaruro. Iyo urebye ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda, usanga abantu babikora kugirango bishimishije, usanga ababyeyi badashyigikira abana…. tuzabashyigikira, tuzaba ahantu babakurikirana…”
Ababyinnyi 15 nibo bazagera m cyiciro cya nyuma, ndetse bazahabwa amahugurwa abazafasha mu rugendo rw’abo rwo gukuza impano.

Aba 15 bazahita binjira mu cyiciro cyo gutorwa mu matora azabera kuri Internet ndetse no kuri SMS, mu rwego rwo guha urubuga abafana babo.

Muri buri cyiciro, hazahembwa uwahize abandi ahabwe Miliyoni 5 Frw. Ni mu gihe uzahiga abandi mu kubyina imbyino zinyuranye azahembwa studio y’umuziki irimo ibikoresho byose bigezweho bizamufasha gukuza impano ye mu kubyina; mu gihe cy’ukwezi kumwe kandi azajya ahabwa ibihumbi 500 Frw (bivuze ko ku mwaka azakira Miliyoni 6 Frw).

Remmy Lubega avuga ko hari gutekerezwa uko uzahiga abandi mu byiciro byose yazagirwa ‘Brand Ambassador’ wa kimwe mu bigo bazaba bari gukorana.Yavuze ko Akanama Nkemurampaka kazifashishwa mu guhitamo ababyinnyi, kazaba kagizwe n’abasanzwe ari ababyinnyi babigize umwuga.

RG Consult yateguye iri rushanwa ryo kubyina mu bihe bitandukanye yagize uruhare mu gutegura ibikorwa birimo nka Kigali Jazz Junction, Global Citizen-Move Africa, Miss Rwanda 2011, Mutzig Amabeats, Ally&Friends, International Jazz Day Fest, Legens Alive, Kigali Praise Fest, Smart Africa n’ibikorwa binyuranye.

Umuyobozi Mukuru wa RG Consult, Irakoze Arlette yavuze ko bagize igitekerezo cyo gutangiza iri rushanwa nyuma yo kubona ko ababyinnyi basa n’abibagiranye mu ruhando rw’imyidagaduro.
Remmygious Lubega washinze RG Consult, yavuze ko bafite icyizere cy’uko iri rushanwa rizagaragaza impano zihishe muri benshi zitigeze zigaragara.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul January 29, 2024 January 29, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Abasirikare 634 ba Centrafrica basoje amahugurwa bahawe na RDF Perezida Touadera ashimira Kagame

August 6, 2024
Imyidagaduro

Alliah Cool yahembye bamwe batsindiye ibihembo muri ‘Leadership Excellence  muri Nigeria

November 13, 2023
Andi makuru

1000 Hills Event igiye kwongera guhemba abagore bahize abandi mu buyobozi n’ubushabitsi

January 28, 2023
Imikino

Rafael Osaluwe Oliseh arifuza gusubira muri Rayon Sports

August 6, 2024
Andi makuru

Perezida wa Guinée-Conakry, Gén Mamadi Doumbouya, yageze I Kigali

January 25, 2024
Imyidagaduro

Jennifer Lopez arashinjwa gusuzugura umugabo we byatumye yaka gatanya

July 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?