Mu rwego rwo kurushaho gukomeza kumenyekanisha umuziki w’u Rwanda, inzu isanzwe itunganya indirimbo z’abahanzi ‘Country Records’ yahanze injyana nshya bise ‘Afro Gako’.
Uruvangitirane rw’injyana ya Afrobeats na Gakondo nirwo rwifashishijwe mu guhanga injyana yiswe ‘Afro Gako’, indirimbo yayo ya mbere yagiye hanze ikaba ari ‘Abahungu’ ya Juno Kizigenza.
Umuyobozi wa Country Records Noopja yadutangarije ko iki gitekerezo bakigize kuko bifuzaga guha umuziki w’u Rwanda ikirango.
Ati “Turifuza y’uko umuntu yajya yumva indirimbo akamenya aho ikomoka, turifuza ko mu minsi iri imbere bazajya bacuranga umuziki w’Abanyarwanda ukiwumva ukumva ko hari aho uzi iyo njyana.”
Muri iyi njyana bagerageza guhuza umudiho gakondo wa Afurika n’ibicurangisho bya Kinyarwanda.
Ati “Nanone nubwo ari gakondo ntabwo twahera mu bintu bya cyera, twifuza gukora umuziki ugezweho ariko wumvikanamo umwimerere nyarwanda.”
Nubwo ariko batangiye guhanga iyi njyana, Noopja avuga ko bataretse gukora izindi kuko buri muhanzi ubagana bamuha serivise ashaka, icyakora bakaba bashaka gushyira imbaraga muri Afro Gako.
Ku rundi ruhande ahamya ko nta n’umuhanzi bazahatira gukora iyi njyana ahubwo uzayishima ari we bazajya bakorana.
Ati “impamvu twabanje gukorana na Juno Kizigenza ni uko ari wewumvise igitekerezo cyacu akagikunda, icyakora turifuza gukorana nabandi benshi. Afro Gako yiyongereye mu njyana tuzajya twumvisha abatugana bayishima tugakorana.”
Iyi ndirimbo yakozwe na Pakkage usanzwe ari Producer muri Country Records amajwi yayo atunganywa na Bob Pro.