Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 25 Mutarama 2024 mu ihema rinini ryo kuri KCEV ahazwi nka Camp Kigali habereye igitaramo cy’urwenya kimaze kumenywa na benshi mu mujyi wa Kigali cya Gen Z Comedy Show .
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’umubare munini w’abanttu harimo n’ibyamamare bitandukanye bizwi cyane muri Sinema Nyarwanda ndetse n’abandi bantu benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro .
Abanyarwenya batandukanye barimo Gakuba Comedy,Isakari,Joseph ,Rumi,Muhinde na Rusine nibo basekeje abari bitabiriye icyo gitaramo aho buri wese yagiye akoresha uko ashoboye ngo yigarurire imitima y’abakunzi b’U Rwenya kuva kw’isaha ya saa Kumi n’ebyiri kugeza I saa tanu z’ijoro.
Abagize itsinda rya Gakuba Comedy muri icyo gitaramo bagaragaje ko bakomeje kwigarura imitima ya benshi kubera uburyo bateramo urwenya umwana w’umukobwa w’imyaka nka 13 uburyo aba asubizanya na mugenzi we mu magambo akakaye kandi yihuse adategwa .
Undi munyarwenya wasekeje abantu ni muhinde wakomoje ku muhanzi Okkama wari umushyitsi mu kiganiro Meet me Tonight kibera muri icyo gitaramo kikayoborwa na Merci avuga ko nyuma yo kuvuga ko ari mugufi haje umuhagarariye mu bugufi maze abantu imbavu uguseka bavayo.
Uru rwenya rwaje gusozwa na Rusine mu minota 30 yamaze ku rubyiniro benshi mubyo bari bamwitezeho siko byaje kugenda kuko yateyeurwenya rudasekeje cyane nubwo yacishagamo akagerageza nubwo amasha yo gutaha yari ageze byari ibintu byiza .
Ku ruhande rwa Fally Merci utegura ibitaramo by’Urwenya bya Gen Z comedy Show arashimira abanyarwanda uburyo basigaye bitabira ibitaramo by’urwenya,ibinru afata nk’iterambere ryihuta cyane ku banyarwenya kuko bizabasha gufasha bariya banyarwenya bakizamukwa nabo kwiteza imbere .
Biteganyijwe ko ikindi gitaramo y’urwenya cya Gen Z Comedy kizaba mu kwezi gutaha nkuko ingengabihe yabo ibiteganya ko kiba kabiri mu kwezi