SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.
Imikino

Swimming: Igihe cy’Amatora ya Komite Nyobozi Nshya cyamenyekanye.

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/21 at 8:38 AM
Muhire Jimmy
Share
4 Min Read
SHARE

Abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, bakoze Inama y’Inteko rusange idanzwe yateraniye mu Cyumba k’Inama cya Komite Olempike y’u Rwanda, i Remera mu Mujyi wa Kigali, mu Nyubako ikoreramo Minisitiri ya Siporo, Ni inama yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2024.

Iyi nama yayobowe n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, Girimbabazi Rugabira Pamela.

Bwana Bisangabagabo Emilien, ushinzwe Amashyirahamwe n’Ingaga za Siporo muri Minisiteri ya Siporo mu Rwanda na Madamu Umutoni Salama, Visi Perezida wa Kabiri wa Komite Olempike y’u Rwanda, nabo bakurikiranye iyi Nama.

Nk’uko byari byasabwe n’Abanyamuryango mu Nama y’Inteko rusange isanzwe yateranye tariki ya 23 Ukuboza 2023, iyi Nama yise ku ngingo Ebyiri (2) gusa.

Ingingo ya mbere yari ukwemeza ibijyanye n’Amatora ya Komite nyobozi no kwemeza irangira rya Manda ya Komite icyuye igihe, mu gihe iya kabiri (2) yari ijyanye no gusuzuma ibyaranze Imikino ny’Afurika yo Koga ihuza Ibihugu byo mu Karere ka Gatatu (3) yabereye mu Rwanda mu Gushyingo k’Umwaka ushize (2023).

Izi ngingo zombi nizo zasuzumwe kandi zihabwa umurongo.

Ku ngingo ya mbere, Abanyamuryango bemeje ko tariki ya 26 Mutarama 2024, Komite nyobozi izaba icyuye igihe nk’uko biteganywa n’Amategeko, kuko Manda y’Imyaka Ine (4) batorewe tariki ya 26 Mutarama 2020 izaba ishyizweho akadomo.

Abanyamuryango baboneyeho kwemeza ko Ingengabihe y’Amatora ya Komite Nshya izatangazwa mu Minsi ya vuba, nyuma y’uko hamaze kuboneka bibiri bya gatatu (2/3) by’Abanyamuryango bafite Ubuzima Gatozi nk’uko Amategeko abiteganya.

Iyi minsi ya vuba ivugwa, Madamu Rugabira yavuze ko ishobora kuba mu gihe kiri hagati y’Iminsi 14 n’Ukwezi uvuye igihe Manda yabo izaba yarangiriye, ariko kandi kitarambiranye.

Kuri iyi ngingo, Abafite Ubuzima gatozi bwa burundu ni Bane (4), mu gihe bagomba kuba Barindwi (7) kugira ngo hakorwe Amatora yubahirije Amategeko.

Abanyamuryango bamenyeshejwe ko mu Banyamuryango batabufite, Batatu (3) muri bo bageze mu kiciro cya nyuma yo kubuhabwa, mu gihe abandi nabo batangiye inzira yo kubushaka.

Ku bijyanye n’Ingingo y’Imikino ny’Afurika yo Koga ihuza Ibihugu byo mu Karere ka Gatatu (3), Abanyamuryango bayiganiriyeho ndetse bayitangaho ibitekerezo binyuze mu kwinigura no gusaza Inzobe.

Hashingiwe ku byaganiriwe kuri iyi Ngingo, yasojwe hashyirwaho Komisiyo yigenga iziga ku byagarutsweho, ikazabitangira Raporo binyuze mu Nyandiko.

Mu Ijambo rye, Girimbabazi Rugabira Pamela yasabye Abanyamuryango gukomeza kurangwa no gushyira hamwe no kwitegura ibikorwa bizaranga uyu Mwaka.

Yakuyeho kandi Urujijo ku bibaza ko Amatora ashobora kutaba, Abizeza ko mu gihe Amategeko azaba akurikijwe nta kabuza azahita akorwa.

Rugabira Girimbabazi Pamela yabamaze impungenge ku matora

Mu Ijambo rye, Madamu Umutoni Salama, yibukije Abanyamuryango ko bagomba gushyira mu by’ibanze ibijyanye no gushaka “Ubuzima Gatozi” bw’Amakipe yabo, ndetse no gushyira hamwe mu gushakira Umuti ahari ibibazo aho kwigira nyamwigendaho.

Madamu Umutoni Salama yabasabye gusha ubuzima gatozi
Abanyamuryango baganiriye basasa inzobe
Rwanda Swimming Federation iherutse gushyira hanze ingengabihe ya 2024
Abanyamuryango batanze ibitekerezo bitandukanye

Abanyamuryango bemeje ko tariki ya 26 Mutarama 2024, Komite nyobozi izaba icyuye igihe nk’uko biteganywa n’Amategeko, kuko Manda y’Imyaka Ine (4) batorewe tariki ya 26 Mutarama 2020 izaba ishyizweho akadomo.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy January 21, 2024 January 21, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Djihadi Bizimana yabonye ikipe muri Israël

July 5, 2023
Imyidagaduro

Kenny Sol yishimiwe na Abarundi mu gitaramo yakoreye i Bujumbura (Amafoto)

February 11, 2023
Imikino

Sadate Munyakazi yibukije abafana ba Rayons Sport ko iki aricyo gihe cyo kuyiba hafi

May 5, 2025
Imyidagaduro

The Ben yasezeye bwa Nyuma kuri Nyirakuru uherutse kwitaba Imana amuvuga imyato

April 5, 2024
Andi makuruUbukungu

1000 yashimiye ibigo 73 by’abagore bahize abandi mu iterambere ry’abagore mu Bucuruzi no mu buyobozi (Amafoto)

March 27, 2023
Imyidagaduro

Prince Kid yifurije isabukuru nziza umugore we Miss Elsa wujuje imyaka 25

March 25, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?