Umuraperi w’icyamamare, Diddy, yabujijwe kuzitabira ibirori bya Grammy Awards 2024 kubera ibyaha aregwa byo gufata ku ngufu abagore batandatu harimo n’umuhanzikazi Cassie wahoze ari umukunzi we.
Sean Combs icyamamare mu muziki akaba n’umuherwe uzwi ku izina rya P.Diddy cyangwa Diddy, nyuma y’uko umwaka wa 2023 utamugendekeye neza kubera kujyanwa mu nkiko inshuro nyinshi, n’umwaka wa 2024 awutangiye ahezwa mu birori bya mbere bikomeye mu muziki.
Nk’uko The Academy itegura ibihembo bya Grammy Awards, yamaze guha ubutumire ibyamamare bizitabira ibi birori muri Gashyantare byumwihari ko abahanzi babihatanyemo gusa byageze ku muraperi P Diddy bihindura isura kubera ibirego ari gushinjwa.
Diddy akurikiranyweho ibyaha byo gufata ku ngufu abagore batandukanye barimo n’umuhanzikazi Cassie wahoze ari umukunzi we
Uyu muraperi ngo The Academy yamaze kumugezaho ubutumwa bumumenyesha ko atemerewe kuzagaragara ahazabera ibi birori bitewe níbyo aregwa byo gufata ku ngufu abagore 6 barimo na Cassie wahoze ari umukunzi we wanabarizwaga munzu ifasha abahanzi ye yitwa ‘Bad Boy Records’.
PageSix itangaza ko The Acedemy yabwiye Diddy ko igihe cyose akurikiranyweho ibi byaha itifuza kwifatanya nawe mu rwego rwo kurinda icyubahiro cyayo no gushyigikira igitsinagore cyakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ibi bibaye mu gihe mu Ukuboza kwa 2023, The Academy yatangaje ko itakura Diddy mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2024 bitewe n’uko ibi birego byatanzwe nyuma y’uko Diddy yari yaramaze gushyirwa mu kiciro cya ‘Best Proggressive R&B Album of The Year’ aho album yasohoye mu 2023 yise ‘The Love Album’ ihatanye muri iki kiciro.