SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakirisitu bihanangirijwe gukomeza gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > Abakirisitu bihanangirijwe gukomeza gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald
Andi makuruIyobokamana

Abakirisitu bihanangirijwe gukomeza gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/15 at 8:19 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, Musenyeri Edouard Sinayobye, yabujije abakirisitu gupfukamira ishusho ya Padiri Ubald Rugirangoga.

Iyi shusho (ikibumbano) iherereye ku gasozi kiswe ‘Ibanga ry’Amahoro’ mu Murenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, yatashywe tariki ya 7 Mutarama 2024, nyuma y’imyaka itatu Padiri Ubald yitabye Imana.

Musenyeri Sinayobye yasobanuye ko kureba iyi shusho bizajya bifasha abakirisitu kwibuka ubumwe Padiri Ubald yari afitanye na Yezu Kirisitu, bibafashe gushimira Imana yamuremye.

Ati “Kureba ishusho rye bizajya byibutsa buri wese ubumwe bafitanye muri Kirisitu, bimufashe gushimira Imana yamuremye, ikamuduha, yarangiza ikanamuhamagara, maze aniyumvishe ko agomba kumusabira ngo Imana imwiyereke, imwakire iburyo bwayo.”

Uyu Mwepisikopi yamenyesheje abakirisitu ko iyi shusho igomba kubahwa uko bikwiye, kuko ari ikimenyetso cy’umuntu waremwe mu ishusho y’Imana.

Ati “Ishusho ryose ry’ikiremwamuntu rigaragaza Imana, Umuremyi wa byose. Ni yo mpamvu bibujijwe kurisuzugura, kuryangiza no kurikoreraho ibindi bikorwa byose byaritesha agaciro.”

“Ntibikwiye rwose gupfukamira iri shusho cyangwa kugira indi myitwarire iranga icyubahiro, kigenewe Imana yonyine, Umuremyi w’ibintu byose. Ishusho rya Padiri Ubald ni ikimenyetso kidufasha kumwibuka no kumusabira. Si ikimenyetso kigaragaza ko ashyizwe mu nzego zo kuzaba umutagatifu.”

Padiri Ubald yamenyekaniye cyane mu gikorwa cyo gusengera abarwanyi. Musenyeri Sinayobye asobanura ko nubwo yabikoraga, “Si we wabakizaga. Ni yo mpamvu bitemewe gukorera ku ishusho rye imihango yo gushaka ibitangaza

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul January 15, 2024 January 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Kizza Besigye yaburiwe irengero ari muri Kenya

November 20, 2024
Imyidagaduro

Munezero Bijoux yihenuye kuri Lionel baherutse gutandukana

March 7, 2023
Imyidagaduro

ZeoTrap,Bushali,Nel Ngabo,Ariel wayz na Kevin Kade binjije abanyamusanze muri noheli neza

December 27, 2024
Imyidagaduro

Kivumbi yateguye igitaramo cyo kumurika alubumu ye

May 28, 2024
Imikino

Sitball 2023/24: Musanze na Karongi zegukanye Shampiyona

March 3, 2024
Imyidagaduro

Ne-yo yiseguye kubabajwe n’amagambo yavuze kubaryamana bahuje ibitsina

August 9, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?