SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!
Imikino

Rayon Sports yahagaritse umutoza wayo Mohamed Wade!

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/14 at 3:28 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse Umutoza wayo  Umunya-Mauritania Mohamed Wade, yahagaritswe gukoresha imyitozo yo ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama 2024.

Rayon Sports yatakaje umukino w’Umunsi wa 16 wa Shampiyona ubwo yatsindwaga na Gasogi United ibitego 2-1, ari nabwo ubuyobozi bw’Ikipe bwatakarije icyizere umutoza bwari bwahaye isuzuma ry’imikino miks ngo bubone kumufataho icyemezo nk’uko bwari bwabisabwe na bamwe mu bakinnyi bavuga rikijyana mu ikipe.

Amakuru yizewe, yemeza ko Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse Umutoza Mohamed Wade ku myitozo y’ikipe yabereye mu Nzove ku kibuga cya Skol kuri iki Cyumweru.

Gikundiro irimo kwitegura umukino w’Igikombe cy’Amahoro izahuramo na Interforce yo mu Cyiciro cya Kabiri tariki 23 Mutarama 2024. Imyitozo yayobowe n’Umutoza wongerera Imbaraga abakinnyi, Umunya-Afurika y’Epfo Lebitsa Ayabonga.

Mohamed Wade yazanywe n’Umunya-Tunisia Yameni Zelfani watangiranye na Rayon Sports Shampiyona y’uyu mwaka w’imikino, ariko aza gutandukana nayo kubera imyitwarire idahwitse nyuma yo kunganya na Marines FC ibitego 2-2 tariki 7 Ukwakira 2023.

Guhera icyo gihe, Rayon Sports itozwa na Mohamed Wade yakinnye imikino 12, yatsinze itandatu, inganya itatu, itsindwa itatu.

Kugeza ubu, ku rutonde rwa Shampiyona, Murera ni iya kane n’amanota 27 irushwa na APR FC ya mbere amanota atandatu mu gihe Ikipe y’Ingabo itarakina umukino w’Umunsi wa 16 yari kwakiramo Marines FC ku wa 14 Mutarama 2024.

Umunya-Mauritania Mohamed Wade, yahagaritswe gukoresha imyitozo yo ku Cyumweru!

You Might Also Like

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Muhire Jimmy January 14, 2024 January 14, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Minisitiri Munyangaju na Masai Ujiri batashye ikibuga cya Basketball cyubatswe muri ENDP Karubanda

May 29, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

August 23, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Toby Keith yitabye Imana azize Kanseri

February 7, 2024
Kwamamaza

Kigali Tents ikomeje kuza kw’isonga mu gukora amahema meza mu Rwanda

January 22, 2024
Andi makuruKwibuka

Ubuyobozi n’abakozi ba Winner Bet basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n’ivuriro rya The Kinsley Blake Hanner’ (Amafoto )

April 30, 2024
Imyidagaduro

Ibitaramo bya Gen-Z Comedy byahinduriwe aho bizajya bibera

April 26, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?