SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Rayon Sports: Ndimo gukurikiranwa n’abaganga ninkira nzagaruka mu kazi “Simon Tamale Umunyezamu wa Rayon Sports”!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Rayon Sports: Ndimo gukurikiranwa n’abaganga ninkira nzagaruka mu kazi “Simon Tamale Umunyezamu wa Rayon Sports”!
Imikino

Rayon Sports: Ndimo gukurikiranwa n’abaganga ninkira nzagaruka mu kazi “Simon Tamale Umunyezamu wa Rayon Sports”!

Muhire Jimmy
Last updated: 2024/01/11 at 12:06 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Mbere y’uko shampiyona igaruka hari amakuru menshi aba avugwa mu makipe ariko ayavuzwe cyane ni ay’uko umunyezamu wa Gikundiro  we na bagenzi bakomoka muri Uganda, Charles Baale na Joackiam Ojera banze kugaruka gusubukura imyitozo na bagenzi ba bo bitegura imikino yo kwishyura ya shampiyona ya 2023-24 izatangira ejo ku wa Gatanu bakina na Gasogi United.

Byavuzwe ko aba bakinnyi bagiye mu kiruhuko muri Uganda bakaba barasabye ubuyobozi bw’iyi kipe kuboherereza itike ngo bagaruke mu kazi ariko ntibwabikora kuko bitari mu masezerano bagiranye.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Simon Tamale yavuze ko impamvu ataragaruka mu kazi ari imvune yagize ku mukino wa APR FC wabaye tariki ya 29 Ukwakira 2023 agakomeza kuyikiniraho.

Tamale yakomeje avuga ko yagize ikibazo gikomeye mu ivi ndetse yanyuze muri MRI abaganga bakamubwira ko agomba no kubagwa, ngo azagaruka mu kazi ameze neza.

Ati “Reka dushyireho ibintu umucyo, mu mukino wa Rayon Sports na APR FC nahuye n’ikibazo cy’imvune yo mu ivi ikomeye, nyuma yo kunyura muri MRI nagiriwe inama yo kubagwa nkanaruhuka. Ndi umuntu ukunda nkanubaha akazi kanjye. Nzagaruka mu kazi vuba abaganga nibamara kwemeza ko meze neza.”

Gusa uyu munyezamu nubwo yatangaje ibi, yakomeje gukinira kuri iyi mvune kugeza igice kibanza cya shampiyona kirangiye tariki ya 12 Ukuboza 2023 ari nabwo yajyaga mu kiruhuko.

Tamale na bagenzi be amakuru avuga ko bakiri muri Uganda ni mu gihe hari n’andi makuru avuga ko bari i Kigali ariko bakaba baranze gutangira imyitozo, gusa bategerejwe mu myitozo y’uyu munsi.

Simon Tamale yavuze ko afite imvune ikomeye yo mu ivi

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy January 11, 2024 January 11, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

DJ KasBaby azataramira abazitabira ibirori byo gusoza irushanwa rya ‘Mützig Amabeats

October 13, 2023
Imyidagaduro

Amafoto ya John Cena yambaye ubusa mu bihembo bya Oscars yambaye akomeje kuvugisha benshi

March 11, 2024
Imikino

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

May 27, 2025
Imyidagaduro

The Ben na Remah Namakula batumiwe mu gitaramo i Musanze

July 25, 2024
Imyidagaduro

Konti ya Kanye West yakuwe ku rubuga rwa X

February 10, 2025
Andi makuru

Perezida Kagame yitabiriye Inama Muri Cuba

September 15, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?