Nyuma yo gutandukana n’umufatanyabikorwa wamufashaga mu muziki, Gabiro Guitar yahinduye umuvuno, yiyemeza gushyira imbaraga mu gukora ibitaramo bya live kurusha kuzishyira mu gusohora indirimbo buri munsi.
Uyu muhanzi yabitangarije umunyamakuru wacu ubwo baganiraga ku gitaramocye ateganya gukora ku wa Gatanu tariki 12 Mutarama 2023.
Ati “Nari maze iminsi nsohora indirimbo nyinshi, icyakora kuri ubu ndashaka kongera guhura n’abantu banjye nkongera kubaha umuziki wa live. Icyakora munyumve neza ntabwo bikuyeho ko nzajya nyuzamo ngaha abantu ibihangano bishya.”
Ku ikubitiro Gabiro Guitar azahera ibitaramo bye mu Mujyi wa Kigali kuri ‘Institut Français du Rwanda’ ku wa 12 Mutarama 2023.
Uyu muhanzi yavuze ko uru ruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Gabiro Guitar Live Experience’ bizajya bibera ahantu hatandukanye yaba mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara.
Ni igitaramo uyu muhanzi azakora afatanyije n’itsinda ry’abacuranzi rya Yousta Band, kwinjira bikaba ari ibihumbi 10Frw ku bari kugura amatike mbere. Abazayagurira ku muryango bazishyura ibihumbi 15Frw.
Mu Ukwakira 2022 nibwo Gabiro Guitar yatandukanye na Evolve Music, sosiyete yamufashaga mu muziki kubera impamvu atigeze agarukaho.