Uko umujyi wa kigali utera imbere haba mu myubakire no mu kwakira Inama nyinshi zitabirwa n’abanyamahanga batandukanye abashoramari nabo niko biyemeje gushora mafaranga yabo mu bijyanye no kwakira abashyitsi aho kigali ari umwe mu mijyi yo muri Afurika yakira ba mukerarugendo benshi ndetse n’abandi banyamahanga batandukanye ni nako aho abantu bafatira amafunguro harushaho kuba henshi cyane urugero ni Nka La Creola Restaurant&Lounge ikomeje kuba ubukombe .
La Creola Restaurant&Lounge ni imwe mu hantu muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’ubunani hasohokeye abantu benshi cyane kubera ubwiza bwaho iyo ugiye kuhafatira amafunguro uba witegeye bimwe mu bice bya kigali wiyumvira amafu y’imisozi ka Mburabuturo ndetse n’ibiti byiza bya Kimihurura .
Mu gihe abantu benshi kw’isi bizihizaga iminsi mikuru ya Noheli ndetse n’ubunani Ubuyobozi bwa La Creola Restaurant&Lounge ntibwasigaye inyuma mu gutegura ibirori ndetse n’amafunguro azasjya ashimira abahasohokeye muri iyo minsi .
Kuva kuri Noheli bari bashyizeho uburyo bwo kugabanyiriza ibiciro abahasohokeye yaba abakundana , yaba imiryango ku buryo buri wese yishimira serivise ari guhambwa muri ibyo bihe by’ibyishimo .
Si kuri Noheli gusa kuko no mu mugoroba w’ubunani bari bateguye umugoroba wo gusozanya umwaka nabo aho hari hatumie umuhanzi wo kubaririmbira ,abandi bagasangira kugeza batangiye umwaka mushya .

Mu kiganiro na Bwana Vedish Purdassee washinze La Creola Restaurant&Lounge yadutangarije ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru bagombaga gutegura uburyo bwiza bwo kureshya abakiliya ndetse no kubakira neza kugira basoze umwaka bishimiye serivise tubaha akaba ariyo mpamvu twari twagabanyije ibiciro ku bintu byose haba kubyo kurya ndetse no kunywa .
Yakomeje ashimira Abakiliya ba La Creola Restaurant&Lounge baje kwifatanya gusoza umwaka wa 2023 , bakanatangirana uwa 2024 abizeza ko uyu mwaka none ibintu ari udushaya gusa .
Ubusanzwe La Creola Restaurant&Lounge izwiho kugira abakozi b’inararibonye haba mu gutunganya ibyo kurya , kunywa ndetse no kwakira ababagana.
Izwiho ubuhanga mu bijyanye no guteka aho bafite ubunararibonye mu gutegura amafunguro yo muri Afurika ndetse nayo muri aziya ndetse bakagira nabahaga mu kubategurira icyo kunywa mu buryo bugezweho ,Tutibagiwe no kwakira Ibirori bitandukanye .
La Creola Restaurant&Lounge iherereye ku kimuhurura munsi ya Minisiteri y’ubutabera ku muhanda KG 28 Ave,