Ikipe isiganwa ku magare ya TotalEnergies yo mu Bufaransa yatangiye gukorera imyitozo mu Rwanda mu rwego rwo kwitegura amarushanwa ifite muri uyu mwaka arimo na Tour du Rwanda izaba muri Gashyantare 2024.
Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo abagize iyi kipe ikina kinyamwuga ya TotalEnergies bageze mu Rwanda mbere yo gutangira imyitozo ku wa Mbere, tariki ya 8 Mutarama 2024.
Aba bakinnyi bari kuba mu Kigo cy’Amagare, Africa Rising Cycling Center (ARCC), bagize imwe mu makipe ane yabigize umwuga agiye kwitegurira gukina Tour du Rwanda 2024. Iri rushanwa rizenguruka igihugu riteganyijwe gukinwa ku wa 18-25 Gashyantare 2024.
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana Umusaruro w’Abakinnyi muri TotalEnergies, Maxime Robin, yabajijwe impamvu bahisemo gukorera umwiherero mu Rwanda, avuga ko byatewe no kuba hari ibice bifite ubutumburuke buri hejuru buboneka hake mu bihugu by’u Burayi bamaze imyaka ine bakorera.
Usibye abakinnyi batandatu bari mu Rwanda, abandi bagiye gukorera imyitozo mu Mujyi wa Calpe muri Espagne.
TotalEnergies iri mu makipe yabigize umwuga azitabira Tour du Rwanda 2024 yatumiwemo agera kuri 20.
Mu mwaka ushize iyi kipe yabaye iya kane mu makipe 12 yitabiriye Tour du Rwanda 2023 mu gihe umukinnyi wayo w’Umunya-Espagne, Víctor de la Parte, na we yabaye uwa kane inyuma ya Henok Mulubrhan, Calzoni Walter na Lecerf William Junior.