Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Mutarama 2024 muri Century Park Hotel and Residences iherereye i Nyarutarama, mu Mujyi wa Kigali habereye ibirori byo gushimira bakozi abakozi bayo umurava n’umuhate bakorana akazi kabo muri iyi hoteli mu mwaka wa 2023 .
Ibi birori byari byitabiriwe n’Abayobozi bakuru barangajwe imbere na nyirayo Bwana Cheung Yiu Tung Billy , Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Century Park Hotel, Walid Choubana, Umukozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa Alphonse Nsengiyumva ndetse n’imiryango y’abakozi ba Century Park .
ibyo birori byabanjirijwe n’umukino wahuje ikipe ya Century Park na Kacyiru fair Team wabereye ku kibuga cy’umupira cya Utexrwa. Umukino waje gutsindwa na Kacyiru Fair Team ibitego 3 kuri 1 cya Century Park
Uwari uhagarariye abakozi bose b’iyi hoteli muri ibi birori, yabashimiye byimazeyo kubwo kwita ku nshingano zabo neza mu gihe cy’umwaka wose, aboneraho no kubasaba ko bitaba ibya 2023 gusa, ahubwo ari zo mbaraga zikenewe mu 2024 no mu bindi bihe biri imbere.
Hashimiwe kandi abafatanyabikorwa batandukanye bakoranye n’iyi hoteli mu mwaka ushize, yaba ababagezaho ibicuruzwa binyuranye bikenerwa buri umunsi ababaha ibiribwa, ibinyobwa, ibikoresbo by’isuku ndetse utibagiwe n’itangazamakuru ribafasha mu kumnyekanisha ibikorwa byayo mu buzima bwa buri Munsi
Aba basabwe ko uyu mubano uhari hagati muri bo wakomeza muri 2024, kugira ngo serivisi zitangwa n’iyi hoteli zirusheho kunozwa uko bikwiye.
Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri Century Park Hotel, Walid Choubana, yasabye abari aho bose kwirekura bakishima, kuko umunsi ari bo wateguriwe, anashima abagize uruhare kugira ngo ugende neza.
Nk’uko bisanzwe bimenyerewe mu muco w’iyi hoteli, buri kwezi hahembwa umukozi witwaye neza kurusha abandi.
Kuri iyi nshuro Muvala Patrick , ni we wahembwe mu bagabo bitwaye neza mu Ukuboza 2023, mu gihe ku ruhande rw’abagore Umulisa Francine , ari we wegukanye iki gihembo.
Umutesi FranÇoise, ni we wegukanye igihembo kigenerwa umukozi witwaye neza mu mwaka wose muri Century Park Hotel and Residences.
Iyi ni hoteli imaze kubaka izina mu gutanga serivisi zinoze, ikaba ifite Restaurants ebyiri zirimo iya Billy’s n’iya Tung Chinese Cuisine, n’akabyiniro ka Chillax Lounge kamaze kumenyekana cyane muri Kigali mu kwakira ibirori bikomeye ndetse byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga .