Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo batoye itegeko ribuza abantu gucuruza no gukwirakwiza inyama z’imbwa, rinagena igifungo cy’imyaka igera kuri itatu ku bazarirengaho.
Iri tegeko ribuza abantu gutunga imbwa no kuzibaga hagamijwe ko ziribwa, gukwirakwiza inyama zazo no kuzigurisha. Icyakoze, abazajya bazirya ku giti cyabo, bo bazakomeza kubyemererwa.
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko iri tegeko ryatangira kubahirizwa mu 2027 kugira ngo aborozi b’imbwa na ba nyiri restaurants z’inyama zazo babe bashaka indi mirimo bakora.
Abakora iyi mirimo basabwe kuzajya bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho bageze bitegura kuyihagarika kugeza ubwo mu 2027 kuyihagarika burundu bizaba byamaze kuba itegeko.
Guverinoma ya Koreya y’Epfo yijeje abazagirwaho ingaruka n’iri tegeko, barimo aborozi b’imbwa zibagwa, ababazi na ba nyiri restaurants ko izabaha ubufasha mu gihe imirimo yabo izaba yamaze guhagarara, nk’uko BBC yabitangaje.
Imibare yatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu igaragaza ko mu 2023 habarirwaga restaurants 1600 zicuruza amafunguro y’inyama z’imbwa n’ahantu 1150 zororerwa.