SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abanyakoreya y’epfo bari mu gahinda nyuma yo kubuzwa kugurisha inyama z’Imbwa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Abanyakoreya y’epfo bari mu gahinda nyuma yo kubuzwa kugurisha inyama z’Imbwa
Utuntu n'utundi

Abanyakoreya y’epfo bari mu gahinda nyuma yo kubuzwa kugurisha inyama z’Imbwa

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/01/09 at 3:20 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Koreya y’Epfo batoye itegeko ribuza abantu gucuruza no gukwirakwiza inyama z’imbwa, rinagena igifungo cy’imyaka igera kuri itatu ku bazarirengaho.

Iri tegeko ribuza abantu gutunga imbwa no kuzibaga hagamijwe ko ziribwa, gukwirakwiza inyama zazo no kuzigurisha. Icyakoze, abazajya bazirya ku giti cyabo, bo bazakomeza kubyemererwa.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabye ko iri tegeko ryatangira kubahirizwa mu 2027 kugira ngo aborozi b’imbwa na ba nyiri restaurants z’inyama zazo babe bashaka indi mirimo bakora.

Abakora iyi mirimo basabwe kuzajya bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze aho bageze bitegura kuyihagarika kugeza ubwo mu 2027 kuyihagarika burundu bizaba byamaze kuba itegeko.

Guverinoma ya Koreya y’Epfo yijeje abazagirwaho ingaruka n’iri tegeko, barimo aborozi b’imbwa zibagwa, ababazi na ba nyiri restaurants ko izabaha ubufasha mu gihe imirimo yabo izaba yamaze guhagarara, nk’uko BBC yabitangaje.

Imibare yatangajwe na Guverinoma y’iki gihugu igaragaza ko mu 2023 habarirwaga restaurants 1600 zicuruza amafunguro y’inyama z’imbwa n’ahantu 1150 zororerwa.

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul January 9, 2024 January 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imikino

Sitball 2023/24: Musanze na Karongi zegukanye Shampiyona

March 3, 2024
Imikino

Mapinduzi Cup: Ikipe ya APR FC yasezerewe na Mlandege FC muri 1/2

January 10, 2024
Andi makuru

Umwe mu bana bakomerekeye mu mpanuka yabereye kw’i Rebero yitabye Imana

January 9, 2023
Andi makuru

Gen Muhoozi yahishuye ko ingabo za UPDF zishobora gufata Kisangani

March 24, 2025
Imikino

Kiyovu Sports yatsize Etiencelles umutoza Bipfubusa abona intsinzi ya mbere!

December 10, 2023
Andi makuru

Perezida Zelensky yahishuye ko nta matora azaba igihugu cyiri mu ntambara

November 20, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?