Mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gihundwe, ahazwi nko ku Ibanga ry’Amahoro hatashywe ikibumbano kiri mu ishusho ya Nyakwigendera Padiri Ubald Rugirangoga, wari uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, iby’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge witabye Imana.
Padiri Ubald Rugirangoga yitabye Imana mu 2021, aho yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize uburwayi.
Iki kibumbano cyatashywe ku Cyumweru, tariki ya 7 Mutarama 2024, mu muhango wo kwibuka Padiri Rugirangoga Ubald ku nshuro ya gatatu.
Musenyeri wa Diyosezi ya Cyangugu, Myr. Edouard Sinayobye, ni we wayoboye uwo muhango.
Inshuti ikomeye ya Padiri Ubald Rugirangoga ituye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Katsey Long, mu butumwa bwe bwagejejwe ku bitabiriye uyu muhango yagaragaje ko ishusho ya Padiri Ubald yagizwemo uruhare na Padiri Leszek w’i Kibeho wakoranye n’uwayibumbaga.
Yavuze ko kuri iyo shusho, Padiri Ubald yerekeza abantu kuri Yesu. Ni ishusho yakorewe muri Pologne, ikorwa n’uwitwa Ladislas.
Abitabiriye uyu muhango wo kwibuka Padiri Ubald basabwe kuzajya bahora bamufata nk’icyitegererezo mu bwisanzure bunyuze mu mbabazi n’ibyishimo biganisha ku kuba hafi ya Yesu.
Musenyeri Sinayobye yavuze ko Padiri Ubald Rugirangoga yari Intore y’Imana kandi ko hibukwa ubutumwa yatangaga.
Ati “Turi abahamya, twamwumvise avuga, twamubonye mu butumwa bwe, tuzi neza umutima we kandi twanyuzwe twese n’ubutumwa Imana yamutoreye nk’umuntu w’ineza kandi w’Umusasaridoti. Yagendaga agirira neza abantu bose ahuye nabo.”
Sinayobye yashimye uburyo Padiri Ubald ataheranywe n’ububabare yatewe n’amateka mabi yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yiciwe abe, ariko akabadukana ubutwari bw’ineza yagiye agirira abantu bose.
Padiri Ubald Rugirangoga yari yavuye mu Rwanda muri Mutarama 2020, ubwo yari agiye muri Amerika mu bikorwa byo gusengera abantu nk’uko asanzwe abikora.
Gusa ngo yari afite gahunda yo kugaruka i Kigali muri Mata uwo mwaka ariko icyorezo cya COVID-19 kiza gutuma habaho guhagarika ingendo z’indege.
COVID-19 itangiye kugenza make ubwo yashakaga kugaruka nawe yarayirwaye, ayimarana igihe kinini cyane kuko yabanje kumubuza guhumeka, ikira imusigiye indwara y’ibihaha ari nayo yamuhitanye.
Padiri Ubald yabonye izuba muri Gashyantare 1955. Yavukiye mu yahoze ari Segiteri ya Rwabidege muri Paruwasi ya Mwezi, Komini ya Karengera, Perefegitura ya Cyangugu.
Yagizwe umupadiri mu 1984 ubwo yari afite imyaka 29 y’amavuko. Uyu muvugabutumwa yari afite impano yo gusengera abarwayi bagakira, ndetse yateguraga ibiterane bigari bihuza abantu benshi bamwe bagatanga ubuhamya ko bari bafite indwara zananiranye ariko bakaba bakize.
Ingabire yo gukiza abarwayi yatangiye kuyibona mu 1987, ubwo yajyaga asengera abantu, nyuma y’iminsi bagatanga ubuhamya ko bakize. Mu 1991, ni bwo yatangiye kubona amashusho nk’ureba filime, akerekwa uburwayi akanavuga ko Imana ibukijije.
Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Yitabye Imana yari amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana.
Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe Umurinzi w’Igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka.