SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024
Imyidagaduro

Abakunzi ba Muzika nyarwanda bashyizwe igorora na Kikac Music muri Tour du Rwanda 2024

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: January 8, 2024
Share
SHARE

Isiganwa ry’amagare rya Tour du Rwanda rigiye kuba rizaherekezwa n’ibitaramo by’abahanzi batandukanye kandi bagezweho mu Rwanda mu rwego rwo gutanga  ibyishimo ku bakunzi ba  Muzika muri buri gace abakinnyi bazajya basorezamo.

Guhera taliki 18 kugeza taliki 25 Gashyantare 2024 ni bwo mu Rwanda hazabera irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryigaruriye imitima y’ababyarwanda batari bake.

Ni ku nshuro ya 16 Tour du Rwanda igiye kuba kuva yaba mpuzamahanga, azaba ari ku nshuro ya Gatandatu kandi izaba ibaye iri ku rwego rwa 2.1, aho yitabirwa kandi igahuza amakipe akomeye yo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi.

Mu gihe hasigaye iminsi mike iri rushanwa rigatangira ibitaramo byiswe  Tdr Festival-Igare ibyishimo byuzuye” byamaze gutangazwa ko aribyo  bizaherekeza iri siganwa, aho buri gace kazajya gasorezwa mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Byamaze kwemezwa ko abahanzi 6 ari bo bazajya bataramira abaturage bari ahasorejwe isiganwa ariko ntabwo amazina yabo ntaramenyekana.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe yashyizwe hanze na Kikac Music iri kubitegura agaragaza guhera taliki ya  19 Gashyantare 2024 bazataramira abaturage bo mu karere ka Huye, taliki 21 bataramire abo mu karere ka Rubavu, taliki 22 bataramire abo mu karere ka Musanze naho taliki 25 bataramire abo mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi muri  Kikac Music Label, Uhujimfura Claude uri mu bari gutegura ibi bitaramo yadutangarine ko ibi bitaramo bari kubitegura kubufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda, Ferwacy.

Yavuze ko ibi bitaramo byateguwe kubera ko hari uturere isiganwa rizageramo bagiye bifuza gususurutswa n’abahanzi.

Ati “Abantu bitabiriye isiganwa bakishima. Abantu bo muri utwo turere bagasusuruka, baganira n’ibindi.”

Uhujimfura avuga ko uretse kuba abahanzi bazajya baririmba, muri ibi bitaramo hazajya hatangirwamo n’ubutumwa butandukanye.

Ati “Tuzajya dutanga ubutumwa butandukanye. Ni ukuvuga ngo aho igare ryashyitse, ibyishimo bigasabagira. Tuzaba turi gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye. Ni igitekerezo twagejeje kuri Ferwacy bacyakira neza, bemera gufatanya natwe

Ntabwo ari ubwa mbere ibi bitaramo bizaba bibaye kubera ko no mu mwaka ushize byarabaye.

Umuhanzi BNG Zo yazanye injyana itazwi na benshi mu muziki nyarwanda yise Afro Rwandais
Dj Theo yitabye Imana nyuma y’uburwayi bukomeye yari amaranye iminsi
Oldies Music Festival’ yaranzwe n’udushya Fuadi ahemberwa kwambara neza (Amafoto)
Dj Pcee na Justin99 bagezweho muri Afurika y’Epfo batumiwe mu gitaramo Intore Sundays
MYP yashyize hanze indirimbo Nyagasani Mana ivuga ku rupfu rwa Henry
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Wind Spin Casino

May 28, 2024

Jeffbet Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Diceland Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Crown Europe Casino Bonus Codes 2024

May 28, 2024

Where Can I Find Video Gambling In Dublin Ireland

May 28, 2024

Royspins Casino 100 Free Spins Bonus 2024

May 28, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?