Umwamikazi wa Danemark, Margrethe II, yatangaje ko agiye kwegura ku bwami nyuma y’imyaka 52 abumazeho agasigira ingoma umuhungu we.
Yabivuze mu ijambo ry’umwaka aho yasobanuye ko azava ku ngoma ku wa 14 Mutarama 2024 ubwo azaba yizihiza imyaka 52 ari ku ngoma.
Umwamikazi Margrethe, yagiye ku ngoma ku wa 14 Mutarama 1972 nyuma y’urupfu rwa se, Frederik IX.
Yagize ati “Nafashe umwanzuro ko igihe gikwiye kigeze. Ku wa 14 Mutarama 2024, imyaka 52 nyuma yo gusimbura data, nzegura nk’Umwami wa Danemark. Ingoma nzayisigira umuhungu wanjye, Prince Frederik.”
Minisitiri w’Intebe wa Danemark, Mette Frederiksen, yashimiye Umwamikazi ku bw’ibikorwa bye.
