Ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, cyatangaje ko cyamaze kugira Clare Akamanzi umuyobozi wacyo
Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, yagizwe Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uyu mukino ku Mugabane wa Afurika.
Amakuru yashyizwe hanze na NBA Africa avuga ko Clare Akamanzi azatangira izi nshingano nshya ku wa 23 Mutarama mu 2024.
Shampiyona itegereje gukoresha ubuhanga bwe mu kurushaho kunoza umubano n’abafana, guteza imbere impano zaho, no kugira uruhare mu muco wa basketball ukomeje gutera imbere ku mugabane wa Afurika.
Icyemezo cya NBA cyo gushyiraho umuyobozi mukuru wahariwe akarere ka Afurika gishimangira ubushake bwa shampiyona mu guteza imbere basketball,kurushaho kwegera abafana muri Afurika.
Hamwe n’umugabane ugenda urushaho kugira ishyaka rya basketball n’imbaraga za NBA zimaze igihe kinini zo guteza imbere impano , iyi ntambwe yateguwe yiteguye kuzamura shampiyona mu rwego rwo hejuru.
Manda ya Akamanzi nk’umuyobozi mukuru ije mugihe gikomeye cyumukino wa basketball muri Afrika.
NBA yakurikiranye ingamba zo guteza imbere impano binyuze muri gahunda nka Basketball Africa League (BAL) na Jr. NBA, igira uruhare mu kuzamuka kw’abakinnyi b’Abanyafurika ku isi.