SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Shema Fabrice wahoze ari Perezida wa AS Kigali, yasohoje ubutumwa yari yageneye abakinnyi b’iyi kipe!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Shema Fabrice wahoze ari Perezida wa AS Kigali, yasohoje ubutumwa yari yageneye abakinnyi b’iyi kipe!
Imikino

Shema Fabrice wahoze ari Perezida wa AS Kigali, yasohoje ubutumwa yari yageneye abakinnyi b’iyi kipe!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/25 at 3:04 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

  Shema Ngoga Fabrice wahoze ari Perezida wa AS Kigali, yageneye iyi kipe miliyoni 5 Frw yo kwizihiza neza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani nk’uko yari yarabyemeye.

Abakinnyi ba AS Kigali n’abandi bakozi bari mu binjiye muri iyi minsi mikuru neza kuko bahawe miliyoni 5 Frw na Shema Fabrice wahoze ayobora iyi kipe.

Ubwo iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yajyaga gukina umukino w’Igikombe cy’Amahoro mu Karere ka Rubavu, yasabwe na Shema gukora ibishoboka byose igakuramo Etincelles FC, na we akayifasha kwinjira mu minsi mikuru neza.

AS Kigali yitwaye neza mu mukino ubanza w’ijonjora ry’Igikombe cy’Amahoro, itsindira mu Karere ka Rubavu igitego 1-0 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 27 Ukuboza.

Uko kwitwara neza ni byo byatumye Shema Fabrice asohoza isezerano yahaye abakinnyi, abaha miliyoni 5 Frw nubwo bo batarizera gukomeza mu kindi cyiciro.

Twabibutsa ko Shema yeguye ku nshingano zo kuyobora AS Kigali muri Kamena, ariko akomeza kuyiba hafi.

Kuri ubu, benshi mu bakozi bayo bifuza ko yakongera kuba kuyiyobora, cyane ko ubwegure bwe butigeze bwemerwa ngo asimbuzwe.

Shema Fabrice yahaye abakinnyi n’abakozi ba AS Kigali agera kuri miliyoni 5 Frw yo kugira ngo binjire mu minsi mikuru bameze neza

Muri uyu mwaka, AS Kigali yagowe n’ibibazo by’amikoro, ahanini byatewe n’igabanywa ry’amafaranga yagenerwaga n’Umujyi wa Kigali, bikaba biri mu byatumye benshi mu bayobozi barimo Shema Fabrice begura.

Abayobozi basigaye muri AS Kigali bakomeje kugerageza kugabanya amadeni babereyemo ikipe n’abakozi bayo kugira ngo izitware neza mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona yarangiye iri mu murongo utukura, ku mwanya wa 15 n’amanota 15.

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Muhire Jimmy December 25, 2023 December 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Karisimbi Service Excellence Award 2024 ibigo byahize ibindi bigiye guhembwa

October 11, 2024
Imikino

Umunyezamu w’amavubi Ntwari Fiacre ashobora gusezererwa muri Kaizer Chiefs

March 27, 2025
Imyidagaduro

Amateka ya Massamba Intore witegura kwizihiza imyaka 40 amaze mu muziki Gakondo

March 9, 2024
Utuntu n'utundi

Perezida Salva Kiir na Tshisekedi baganiriye ku bibazo biri mu karere

March 25, 2024
Imikino

Tour du Rwanda 2024: William Lecerf niwe wegukanye agace ka kane

February 21, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Fik Gaza yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cy’ubujura

April 4, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?