Shema Ngoga Fabrice wahoze ari Perezida wa AS Kigali, yageneye iyi kipe miliyoni 5 Frw yo kwizihiza neza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani nk’uko yari yarabyemeye.
Abakinnyi ba AS Kigali n’abandi bakozi bari mu binjiye muri iyi minsi mikuru neza kuko bahawe miliyoni 5 Frw na Shema Fabrice wahoze ayobora iyi kipe.
Ubwo iyi kipe y’Umujyi wa Kigali yajyaga gukina umukino w’Igikombe cy’Amahoro mu Karere ka Rubavu, yasabwe na Shema gukora ibishoboka byose igakuramo Etincelles FC, na we akayifasha kwinjira mu minsi mikuru neza.
AS Kigali yitwaye neza mu mukino ubanza w’ijonjora ry’Igikombe cy’Amahoro, itsindira mu Karere ka Rubavu igitego 1-0 mu gihe umukino wo kwishyura uzaba ku wa 27 Ukuboza.
Uko kwitwara neza ni byo byatumye Shema Fabrice asohoza isezerano yahaye abakinnyi, abaha miliyoni 5 Frw nubwo bo batarizera gukomeza mu kindi cyiciro.
Twabibutsa ko Shema yeguye ku nshingano zo kuyobora AS Kigali muri Kamena, ariko akomeza kuyiba hafi.
Kuri ubu, benshi mu bakozi bayo bifuza ko yakongera kuba kuyiyobora, cyane ko ubwegure bwe butigeze bwemerwa ngo asimbuzwe.

Muri uyu mwaka, AS Kigali yagowe n’ibibazo by’amikoro, ahanini byatewe n’igabanywa ry’amafaranga yagenerwaga n’Umujyi wa Kigali, bikaba biri mu byatumye benshi mu bayobozi barimo Shema Fabrice begura.
Abayobozi basigaye muri AS Kigali bakomeje kugerageza kugabanya amadeni babereyemo ikipe n’abakozi bayo kugira ngo izitware neza mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona yarangiye iri mu murongo utukura, ku mwanya wa 15 n’amanota 15.