SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Mussa Esenu ashobora kongererwa amasezerano muri Rayon Sports!
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Mussa Esenu ashobora kongererwa amasezerano muri Rayon Sports!
Imikino

Mussa Esenu ashobora kongererwa amasezerano muri Rayon Sports!

Muhire Jimmy
Last updated: 2023/12/25 at 3:17 PM
Muhire Jimmy
Share
2 Min Read
SHARE

 

Harabura  iminsi mike ngo amasezerano ya Musaa Essenu   arangire, uyu mukinnyi uzwi nka Simba, akomeje ibiganiro byo kongera amasezerano yo kuguma  mu ikipe  ya Rayon Sports ikomeje gushaka ibindi bisubizo mu busatirizi bwa yo.

Mu kwezi kwa  Mutarama 2022 ni bwo uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda, yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’umwaka umwe n’igice, bivuze ko arimo  gusoza amasezerano ye muri iyi kipe

Biravugwa  ko Mussa Esenu mu Ukwakira, ubwo hari hashize iminsi mike shampiyona ya.2023-24 itangiye, uyu rutahizamu yabajije Rayon Sports ahazaza he ndetse niba batatangira kuganira ku kumwongerera amasezerano.

Abayobozi bamusubije ko yaba yihanganye akabanza agasoza amasezerano ye agomba kurangira muri Mutarama 2024, hanyuma hazaba haganirwa ku bindi bishobora kuba kumwongerera andi cyangwa ku gutandukana.

Amakuru  akaba avuga ko mu ntangiriro z’uku kwezi nyuma yo kubona ko rutahizamu ukomoka muri Guinéa Conakry, Alsény Camara Agogo yari yazanye, urwego rwe ruri hasi, yifuje gutangira ibiganiro byo kuba yagumana Mussa Esenu.

Nyuma yo gusoza imikino ibanza ya shampiyona, uyu Munya-Uganda yahise ajya mu biruhuko iwa bo, bikaba bivugwa ko ibiganiro byo kumwongerera amasezerano bikomeje nk’uko binaherutse kwemezwa n’Umuvugizi wa Rayon Sports, Roben Ngabo ubwo yari mu kiganiro ‘Program Umufana’ cya Flash FM.

Mussa Esenu ashobora kugumana na Rayon Sports mu yandi mezi atandatu ari imbere

 

 

Nyuma y’uko Alsény Camara ukomoka wari waguzwe yagize imvune ndetse na rutahizamu mushya ukomoka muri Sénégal, Alon Paul Gomis na we akaba atizewe neza, iyi kipe yahise irekera amaso kwa Musa Esenu, ushobora kongerwa amasezerano y’amezi 6 azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2023-2024.

 

You Might Also Like

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

APR BBC yongeye itsindirwa mu maso ya Perezida Kagame na MBB South Africa 98-88

Muhire Jimmy December 25, 2023 December 25, 2023
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Miss Nishimwe Naomie yasabwe anakobwa n’umukunzi we Michael Tesfay (Amafoto)

December 29, 2024
Imyidagaduro

Burna Boy yatangaje ko kugira ataramire mu Rwanda byasaba Miliyari 1.5 ya FRw

May 27, 2024
Imyidagaduro

Super Manager yavuze imyato Perezida Kagame mu ndirimbo yise :Umugabo w’ibikorwa (Video )

May 6, 2024
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yashimiye Mahmoud Ali Youssouf watorewe kuyobora AUC

February 17, 2025
Imyidagaduro

Humble Jizzo yashimangiye ko nubwo bakoze indirimbo ishyamba kubera Muyoboke Alex ari inshuti yabo cyane

January 30, 2023
Iyobokamana

Amafoto ya Perezida Andrzej Duda apfukamye imbere y’ishusho ya Bikira Mariya yazamuye imbamutima za benshi

February 9, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?