Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yategetse ku mugaragaro abasaseridoti kujya baha umugisha abakundana cyangwa abaryamana bahuje ibitsina.
Ibiro ntaramakuru Associated Press byatangaje ko Papa Francis yasohoye inyandiko ikubiyemo amabwiriza yageneye abapadiri, arebana n’uburyo bagomba kwitwara ku bantu bashaka guhabwa umugisha.
Muri iyi nyandiko harimo ko mu gihe umupadiri agiye gutanga umugisha, aba adakwiye gukora ubusesenguzi ku mubano ushingiye ku bitsina, kuko abantu “bose baba bashaka urukundo n’impuhwe z’Imana”, bityo baba badakwiye guhezwa.
Iyi nyandiko yasohotse kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023 iravuga ko ariko abantu bakwiye gutandukanya umugisha uhabwa abakundana n’isakaramentu rihabwa abashakanye; kuko ryo rihabwa umugabo n’umugore hashingiwe ku miterere bavukanye.
Igira iti “Umugisha uha abantu uburyo bwo kongera icyizere bagirira Imana, gusaba umugisha ni urubuto rwa Roho Mutagatifu rukwiye kubungabungwa, ntirubangamirwe.”