Ikipe y’Igihugu ya Handball mu Bagabo yatangiye umwiherero witegura imikino y’Igikombe cya Afurika izabera mu Misiri ku wa 17-27 Mutarama 2024.
Uyu mwihererero watangiye ku wa Gatanu, tariki 15 Ukuboza 2023, aho biteganyijwe ko imyitozo ya nyuma izaba igizwe n’abakinnyi 18 izabera muri BK Arena.
Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu, Umunya-Espange, Rafa Guijosa, na we yamaze kugera mu Rwanda ndetse n’Ishyirahamwe rya Handball (FERWAHAND) rishyira hanze abakinnyi 26 bazatoranywamo abeza bazahagararira Igihugu.

Uyu mwiherero kandi uzaba urimo n’abandi batoza b’Abanyarwanda baheruka kubona ibyangombwa mpuzamahanga bibahesha uburenganzira bwo gutoza imikino y’Igikombe cya Afurika.
Mu bakinnyi bahamagawe higanjemo abakinira Gicumbi HC na Police HC baherutse mu mikino ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, kongeraho aba APR FC.
U Rwanda ruri mu Itsinda A rusangiye na Cape Verde, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Zambia.